Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hagarutsweho inkuru zavugaga ku muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, Israel Mbonyi, n’umuhanzikazi witwa Vestina. Bamwe mu bafana ndetse n’abantu batandukanye batangaje ko bumvise amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo cyangwa se bafite umubano udasanzwe, abandi bavuga ko ari ibihuha, doreko Vestine aherutse no kurongorwa n’uwitwa Idrissa Ouédraogo
Ariko se, ayo makuru niyo koko? Cyangwa ni ibihuha byacuritswe n’abantu bashaka gukurura imbaga nyamwinshi ku mbuga nkoranyambaga?
Israel Mbonyi, uzwiho ubuzima bwicisha bugufi, ntacyo aratangaza kuri ayo makuru. Na Vestina ubwe, ubwo yabazwaga kuri ibi bivugwa, yahisemo guceceka, avuga ko ari ibintu atari buhe agaciro kuko yifitiye umugabo we.
Nubwo hari amashusho yagiye asakara bari kumwe mu gitaramo, nta gihamya y’uko baba bafitanye umubano urenze uwo mu muziki. Abakurikirana iby’imyidagaduro barasabwa kutihutira kwemera buri kintu cyose bumvise, ahubwo bakamenya gutandukanya ukuri n’ibihuha.
Bimwe mu bihuha nk’ibi byagiye bibangamira abahanzi benshi mu rugendo rwabo, ariko Israel Mbonyi akunze kugaragaza ko atajya ajya impaka ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo agashyira imbere ubutumwa bwiza anyuza mu bihangano bye.
Icyakora, iyo inkuru nk’izi zigezweho, abantu benshi bakomeza kwibaza: “Ese koko hari ishingiro bifite cyangwa ni amareshyamugeni asanzwe?”
