Urukiko rwa Gisirikare rugiye kuburanisha urubanza rw’abasirikare n’abasivile 20 baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu basivile batawe muri yombi harimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka ‘Rugaju’, Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard. Bose bambaye impuzankano iranga imfungwa za gisirikare.
Abasirikare bakurikiranywe muri uru rubanza ni batatu barimo Captain Penina Mutoni na Captain Penina Umurungi.
Hakurikiranywe CSP Hillary Sengabo usanzwe ari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.