Ese ujya wibaza uko byagenda uretse kunywa amazi burundu mu buzima bwawe? Amazi ni soko y’ubuzima, kandi kuyabura ni nko kwiyambura umutima w’ubuzima bwawe. Umubiri wa muntu ugizwe n’amazi agera kuri 60%. None se, bigenda bite iyo ayo mazi atongerewe?
Amasaha 24 nta mazi umubiri utangira kukwereka ibimenyetso byihuse. Umunwa urumagara, uruhu rugatangira kumera nk’urwumusaza cyangwa umukecuru w’imyaka 70, ndetse amaraso agatangira kwiyongera mu bikomeye. Inyota iba nyinshi ku buryo utabasha no kurya neza.
Amasaha 48 nta mazi utangira kugira uburibwe bw’umutwe, isesemi no gucika intege bikiyongera. Imikorere y’impyiko itangira kugabanuka, amaraso akazura uburozi kuko nta buryo bwo gusohora imyanda. Umuntu ashobora gutangira kumva imihangayiko idasanzwe muri we n’ihungabana ry’ubwonko.

Amasaha 72 nta mazi ubwonko butangira kugira ikibazo gikomeye. Umuntu atangira kurwara isereri, kutibuka neza no kutabona neza. Hari n’igihe atangira guhindura imico (gukabya uburakari cyangwa kumva asa n’uwatakaye). Umutima nawo utangira gukorera mu buryo budasanzwe kubera amaraso akomeye, bikaba byatera umuvuduko uri hejuru.
Nyuma y’iminsi 5–7 nta mazi umubiri uba utagifite ubushobozi bwo gukora neza nkuko bikwiye. Impyiko zirahagarara burundu, umutima ugatakaza imbaraga zo gukomeza gutera, n’ubwonko bugashirirwa n’amaraso. Aha, ubuzima bushyirwa mu kaga gakomeye ku buryo gupfa biba biri hafi.
Hari abantu benshi bagiye bagerageza kubaho nta mazi, bamwe kubera ishyari cyangwa ukwizera kwabo guke, abandi kubera ubusharire bw’imibereho mibi. Mu butayu bwa Sahara, hari abasanzwe bagendera mu ngendo ndende kandi bari bukoreshe imbaraga z’umubiri mu nzira igihe babuze amazi, bakamara gusa iminsi mike bagapfa batageze aho bajyaga. Abahanga mu by’ubuzima bo bavuga ko umubiri udashobora kurenza iminsi irindwi udafite amazi, naho utarya ukaba ushobora kumara ibyumweru bitatu cyangwa bine. Ibi byose bigaragaza neza ko amazi akomeye kurusha ibindi byose ku Isi.

Abagerageza kwiyiriza iminsi myinshi bazwi nk’abafatira “ikigeragezo cyo kudarya” bo baba basabwa kunywa amazi buri gihe, kuko badashobora kubaho batanywa amazi. Hari abigeze kugerageza kubaho iminsi 7 nta mazi ntanibiryo, gusa nabo bagezeho barapfa ku munsi wa gatandatu.
Amazi atuma amaraso atembera neza, atuma imyanda isohoka mu mubiri biciye mu nkari, atuma uruhu rugira ubuzima, kandi agafasha imitsi n’uduce twose gukomeza gukora neza. Iyo urya ibiryo, amazi atuma ibryo bica munzira y’amara neza, agafasha imisemburo gukora akazi kayo. Iyo utayanywa, byose birahagarara.
Umugani w’Abanyarwanda wo ugira uti: “Amazi arashyuha ntazima.” Ibi bivuze ko amazi ari ikintu gihoraho kandi kidakwiye kwirengagizwa mu buzima bwa muntu.

Abahanga bavuga ko umuntu agomba kunywa hagati ya litiro ebyiri n’eshatu ku munsi. Ariko si ngombwa kuyanywa yose icyarimwe, ahubwo ni ukwiyigisha kuyanywa gahoro gahoro. Gukanguka mu gitondo, umubiri uba wumye cyane, ni byiza kunywa ikirahure cy’amazi mbere y’uko utangira gukora ikindi kintu. Mbere yo kurya, ikirahure cy’amazi gituma igogora rigenda neza. Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi cyangwa mu gihe ukora imyitozo ngororamubiri, ni byiza kunywa andi mazi menshi kurenza asanzwe.
Mu bihugu byinshi byo ku Isi, hari abaturage babura amazi ahagije bitewe nuko biba bituriye ubutayu. Abaturiye muri ibyo bihugu baba mu kaga gakomeye ku buzima, kuko barwara indwara zikomeye nko kurwara impyiko, indwara z’uruhu n’indwara ziterwa no kubura isuku.
Amazi ni ubuzima, kuyabura ni nko kwiyambura icyizere cyose cy’ahazaza. Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, menya kunywa amazi neza, ugendere ku bipimo byiza kandi wirinde gukina n’ubuzima bwawe. Nk’uko Amazi make atera inyota, ni nako amazi menshi atanga ubuzima.
















