Urukiko nkemurampaka rwa siporo (CAS) rwemeje ko Samuel Eto’o agomba gukomeza urugendo rwe mu nzego nyobozi z’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nyuma yo gutsinda ubujurire bwe ku cyemezo cyari cyamukurikiranye. Iki cyemezo cyaciye intege CAF, yari yagerageje kumubuza amahirwe yo kwinjira muri komite nyobozi kubera ibihano yari yarahawe.
Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko amaze imyaka ine ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon(FECAFOOT).
Nyamara, ubuyobozi bwe bwagiye butavugwaho rumwe, bitewe n’impaka zishingiye ku micungire ye y’inzego z’umupira w’amaguru. Nubwo yahuye n’imbogamizi, Eto’o yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ruhago Nyafurika.
Muri Nzeri umwaka ushize, FIFA yamuhagaritse amezi atandatu kubera imyitwarire idahwitse, mu gihe CAF yamuciye amande angana n’amadorari ibihumbi 200.000 mu 2023, ishinja kunyuranya n’amabwiriza ajyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze mu mishinga y’isosiyete ye.
Mu Gashyantare, Eto’o n’itsinda rye ryemewe n’amategeko bajuririye ibyo bihano, bikaba byari bimwe mu byari bikomeje gushyira ihurizo kuri ejo he hazaza muri ruhago Nyafurika.
Ibyemezo by’urukiko nkemurampaka rwa siporo byahaye Eto’o icyizere cyinshi, cyane ko Inteko Rusange ya CAF iteganya gusuzuma abakandida ku ya 12 Werurwe 2025. Ni amahirwe mashya kuri Eto’o, ushobora kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Uyu Munyafurika wubatse izina rikomeye ku isi akina muri Barcelona, Inter Milan, na Chelsea, aracyafite icyifuzo cyo gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya ruhago ku mugabane we. Abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana be bategereje kureba uko azitwara muri iki cyiciro gishya cy’ubuzima bwe.
