Umufaransa Fabien Doubey, ukinira ikipe ya TotalEnergies, ni we wegukanye irushanwa Tour du Rwanda 2025, nyuma y’uko agace ka nyuma gahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.
Iri siganwa ryari rigizwe n’uduce umunani, ariko habazwe ibihe by’uduce dutandatu kuko agace ka karindwi kabaye imfabusa. Impamvu nyamukuru yatumye gahagarikwa ni uko umuhanda wanyereye bikomeye, bigatuma abakinnyi batinya gukomeza gusiganwa. Abakinnyi bayoboye isiganwa ni bo basabye ko irushanwa rihagarara, ariko Doubey, wari wambaye umwambaro w’umuhondo, ni we wabaye uwa mbere mu gusaba ko habaho iyo ngamba yo guhagarika agace ka nyuma.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje ko aka gace kabaye imfabusa, bivuze ko umufaransa Fabien Doubey wari imbere nyuma y’agace ka gatandatu yahise atangazwa nk’umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda 2025.
Doubey yari yitwaye neza mu duce twabanje, yihagararaho mu minsi itandatu yose yabariwe, ndetse akoresha ibihe byiza kurusha abandi bakinnyi bari bahanganye.
Mu gihe yari asigaje kwemeza intsinzi ye mu gace ka nyuma, imvura ikomeye yaguye i Kigali yangije amahirwe y’abakinnyi bashakaga kumutwara umwenda w’umuhondo.
Ikipe ye ya TotalEnergies yagaragaje imbaraga nyinshi muri iri rushanwa, ifasha uyu musore gukomeza kuyobora urutonde rusange.
Nubwo Tour du Rwanda 2025 irangiye mu buryo budasanzwe, Fabien Doubey azahora yibuka ko ari we wabaye umunyamahirwe wo gutwara iri siganwa rikomeye ku mugabane wa Afrika.
Uyu mwaka, Tour du Rwanda yagaragaje impano nshya ndetse irushaho gukurura ibihangange mu mukino w’amagare. Nubwo imvura yahagaritse isiganwa, abakunzi ba siporo y’amagare bakomeje kwishimira uburyo abakinnyi bagaragaje ubuhanga n’ubushake bwo gutwara iri siganwa.
