Havuzwe uburyo za ngabo za FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y’Imulenge zatumye ibintu bijagarara.
Ni kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zikorera mu Minembwe zagabye ibisa n’igitero mu Muhana umwe w’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, buturiye ibi bice byo muri Komine ya Minembwe ariko nta bantu bakiguyemo.
Ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, nibwo mu Minembwe hatumwe abasirikare bashya baje bava i Baraka nk’uko byavuzwe muri icyo gihe.
Aba basirikare bahise bakombora brigade ya 12 yari maze imyaka irenga icumi ikorera mu Minembwe no mu nkengero zayo, iyi brigade nayo yatumwe i Minova ho muri teritware ya Kalehe ahagize igihe hari imirwano ishamiranije ingabo za leta n’umutwe wa M23.
Amakuru aviyo mu Minembwe arimo gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga, avuga ko kugicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, umwe muri aba basirikare bashya baheruka gutumwa muri ibi bice yerekeje mu Muhana wa Muzinda uri mu ntera y’ikirometro kimwe na centre ya Minembwe awugezemo yinjira munzu imwe y’umuturage ahita atangira kurasagura amasasu
Bikavugwa ko yatangiye kurasa yerekeje imbunda muri iyo nzu, abadamu n’abana barimo, bahita bakizwa n’amaguru bahunga bavuza induru.
Ubwo nyine, haje kuza abantu benshi kureba icyabaye, uriya musikare wari wagabye icyo gitero undi nawe niko guhungira mu ikambi y’igisirikare yaraho hafi.
Ku bwamahirwe, nk’uko n’ubundi iri ya nkuru yakomeje ibivuga nta muntu waguye muri icyo gitero cyangwa ngwagikomerekeremo.
Hagati aho, aba basirikare ba leta ya Kinshasa bakorera mu Minembwe bakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi, kuko n’ubushize undi musirikare wo muri aba bashya yageze ku Kiziba mu mpera z’iki Cyumweru dusoje aza kwakwa imbunda n’abaturage b’irwanaho nyuma y’uko bari basanze ari gukubitagura abasivile ndetse kandi akaba yari yabanyaze ibyabo.
Mubyavuzwe uwo musirikare yari yanyaze abaturage harimo amafaranga na telefone zitatu zirimo n’iya android.
Igitangaje aba basirikare bakora aya mabi ntibigera bakurikiranwa n’ubuyobozi bwabo, nk’uko bivugwa n’Abanyamulenge baherereye muri Komine Minembwe.