Ikipe ya FC Barcelona yamaze gushyira hanze umwambaro mushya izambara mu mukino ukomeye wa El Clasico utaha, uzayihuza na mukeba Real Madrid. Uyu mwambaro wihariye, urimo ibirango by’umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott, by’umwihariko ikirango cye kizwi nka Cactus Jack, kiri mu byashyizweho binyuze mu bufatanye iyi kipe ifitanye na sosiyete ikomeye y’umuziki, Spotify.
Uyu mwambaro mushya ni umwe mu bikomeje kwerekana ubufatanye budasanzwe bwa FC Barcelona na Spotify, bwatangijwe mu mwaka wa 2022.
Binyuze muri aya masezerano, FC Barcelona imaze kwambara imyenda irimo ibirango by’abahanzi bakomeye ku isi mu mikino ya El Clasico, irimo Drake, Rosalía, Rolling Stones, Karol G ndetse na Coldplay. Ubu noneho ni Travis Scott winjiye muri uru rutonde rw’abahanzi bahabwa icyubahiro n’iyi kipe ikomeye yo muri Espagne.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa FC Barcelona, uyu mwambaro uzambarwa tariki ya 11 Gicurasi 2025 mu mukino wa El Clasico uzabera kuri stade ya Santiago Bernabéu.
Ni umukino ukomeye ushobora kugira uruhare runini mu guhatanira igikombe cya La Liga muri uyu mwaka. Ni umukino benshi biteze ko uzaba ushyushye, dore ko FC Barcelona izaba ikeneye amanota yose kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana igikombe, mu gihe Real Madrid izaba ishaka gutsinda.
Uyu mwambaro wa Travis Scott urimo ibara ry’umukara rikozemo utumenyetso tw’umuhondo n’umutuku, riherekejwe n’ikirango cya Cactus Jack gishushanyije mu buryo bugezweho.
Uretse kuba ari imyambaro y’amarushanwa, iyi ni n’imwe mu myambaro yitezweho kugurishwa cyane ku isoko mpuzamahanga kubera izina rikomeye rya Travis Scott mu muziki w’isi ndetse n’ubwamamare bwa FC Barcelona.
Ubufatanye bwa Spotify na FC Barcelona bwatangiye gutanga umusaruro mu bijyanye n’iyamamaza, ubucuruzi ndetse n’ivugurura ry’imyambarire y’amakipe akomeye ku isi.
Uretse kuzamura isura y’iyi kipe mu ruhando mpuzamahanga, bifasha no kwegereza abakunzi ba muzika n’umupira w’amaguru ibihangano bishya mu buryo budasanzwe.
Umwambaro wa Cactus Jack ugiye kuba igice cya gahunda ndende Spotify yihaye yo guteza imbere abahanzi binyuze mu bufatanye n’amakipe akomeye y’imikino, cyane cyane FC Barcelona, ifatwa nk’imwe mu makipe afite abakunzi benshi ku isi.


