Ikipe ya FC Bayern Munich iri hafi kurangiza amasezerano mashya n’umukinnyi wayo wo hagati Joshua Kimmich, nyuma yo kugirana ibiganiro bigamije kwemeza kuguma mu ikipe. Amakuru yizewe avuga ko impande zombi zageze kure ibiganiro, ndetse Kimmich akaba yamaze kwakira icyifuzo cyiza cyatanzwe na Bayern. Ibisigaye ni ibisobanuro bya nyuma kugira ngo amasezerano arangizwe burundu.
Uyu mukinnyi w’umudage wβimyaka 29 yamavuko ni umwe mu nkingi za mwamba za Bayern Munich, akaba ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe haba mu bwugarizi no hagati mu kibuga.

Uyu mwaka, yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya Bundesliga ndetse no mu marushanwa yβi Burayi, bituma Bayern yifuza gukomeza kumwishingikirizaho mu myaka iri imbere.
Ku rundi ruhande, Real Madrid ntabwo iri mu biganiro bifatika na Kimmich, nubwo hari amakuru yavugwaga ko bashobora kumutwara nk’igikundi cy’ibanze cyo gusimbura Luka ModriΔ cyangwa Toni Kroos.
Ahubwo, nk’uko byagaragaye mu ntangiriro za Werurwe 2024, Real Madrid ifite ku rutonde rw’abakinnyi yifuza Trent Alexander-Arnold nkβumukinnyi wβicyiciro cya mbere ku mahitamo yabo.

Nubwo ibiganiro bitararangira, umwuka ni mwiza hagati yβubuyobozi bwa Bayern nβumukinnyi, bigatanga icyizere ko vuba aha hazatangazwa ku mugaragaro ko Kimmich agumye muri Bayern Munich.
Kuba Bayern iri hafi gusoza amasezerano mashya na Kimmich bivuze ko Real Madrid izakomeza kurebera hirya cyangwa ikarangamira abandi bakinnyi mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi bwabo.















