Ferland Mendy, myugariro w’ibumoso w’ikipe ya Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe yari amaze hanze azize imvune. Mendy yongeye kwinjizwa mu rutonde rw’abakinnyi bateganyijwe gukina umukino ukomeye uzahuza Real Madrid na FC Barcelona kuri uyu munsi.
Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru arimo kwitabwaho n’abaganga b’ikipe, agarutse mu gihe cy’ingenzi, aho Real Madrid iri kwitegura umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye.
Raporo zituruka mu mwiherero w’iyi kipe zemeza ko Mendy yagaragaje imbaraga nyinshi mu myitozo, bikaba byanashoboka ko umutoza Carlo Ancelotti yamushyira mu bakinnyi bazatangira mu kibuga.

Ferland Mendy araba afite inshingano zikomeye zo gufasha Real Madrid gukumira ibitego bya FC Barcelona, ikipe raba nayo iri ku rwego rwo hejuru cyane muri uyu mukino.
Abakunzi ba Real Madrid bari bafite impungenge ku mubare w’abakinnyi bavunitse, ariko kugaruka kwa Mendy byabazaniye ikizere n’ibyishimo.
Uretse Mendy, hari n’abandi bakinnyi barimo kugeragezwa kureba niba bamera neza mbere nyuma yuyu mukino ukomeye urangira nabo bakagarika mu buzima busanzwe bw’ikipe. Gusa kuba Mendy yongeye kuboneka bitanga icyizere ko Real Madrid izaba ifite ubwugarizi bukomeye.
Uyu musore w’imyaka 28 yakomeje kwitwara neza muri uyu mwaka, kandi abasesenguzi batandukanye bavuga ko ashobora kugira uruhare runini mu gufasha ikipe ye kwegukana intsinzi.

Ni amahirwe akomeye kuri Real Madrid yo kongera kubona umukinnyi wabo w’ingenzi mu gihe ubwitabire ku ruhande rwa FC Barcelona nabwo buri ku rwego rwo hejuru.
Abafana ba Real Madrid bategereje kubona Mendy yongera kwerekana ubuhanga bwe bwo kurinda neza no gutanga umusanzu mu bwugarizi ndetse no mu gusatira. Umukino utegerejwe uyu munsi ni umwe mu mikino y’amateka uraba wuzuye imbaraga, amayeri, n’ishema hagati y’amakipe yombi.