Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi FIFA ryamuritse ku mugaragaro umupira mushya uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ukaba witwa ‘Trionda’. Uyu mupira wihariye ugizwe n’amabara ahagarariye ibihugu bitatu bizakira iri rushanwa Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igikomeye kuri Trionda ni uko ukozwe mu ikoranabuhanga rikomeye. Ufite chip ya 500Hz ishobora kugenzura no gutanga amakuru yose ajyanye n’imigendere yawo mu kibuga. Ibi bizafasha abatoza, abasifuzi ndetse n’abashinzwe igenzura ry’imikino kumenya neza uko umupira wagenze, aho wari uri buri gihe ndetse n’uburyo wakoreshejwe n’abakinnyi.
FIFA yatangaje ko ibi bizongera umutekano n’ubunyamwuga mu mikinire, ndetse bikazafasha gukemura impaka mu mikino aho ikoranabuhanga riri ku isonga.
Uyu mupira kandi ukozwe mu buryo bujyanye n’igihe, ku buryo uzaba worohereza abakinnyi kuwukina bitewe n’uburemere buke ikoranye.
Kuva mu myaka yashize, FIFA yakomeje guteza imbere ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru, aho VAR (Video Assistant Referee) n’ibikoresho by’ubumenyi bwerekeye imibiri byamaze kwinjizwa mu marushanwa. Trionda rero izaba indi ntambwe ikomeye mu gushimangira ko umupira w’amaguru utarimo gusa gukinwa ahubwo unahuzwa n’iterambere Isi iri kuganamo.
Ku bakinnyi n’abafana, Trionda izaba igikoresho cy’ingenzi gihuza isura nshya y’umupira w’Isi, mu gihe iri rushanwa rizaba ribaye irya mbere mu mateka ryakira ibihugu bitatu icyarimwe.
