Filime yitwa The Waiter, yakozwe n’umunya-Nigeria Richard Ayodeji Makun uzwi cyane nka AY, igiye kwerekanwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Iki gikorwa giteganyijwe kubera muri Canal Olympia i Kigali ku wa 19 Mutarama 2025.
Iyi filime yakinwemo n’umukinnyi w’Umunyarwandakazi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool kandi ikaba iri mu zigezweho muri Afurika muri iyi minsi.
The Waiter ni filime itanga ubutumwa bukomeye mu buryo bw’imyidagaduro, aho igaruka ku buzima bwa buri munsi n’icyerekezo cy’ubuzima bw’abantu, cyane cyane ibijyanye no guharanira inzozi z’umuntu n’ukuntu umuntu ashobora gutsinda ibimuca intege mu nzira y’ubuzima.
Abakunzi b’imyidagaduro bafite amahirwe yo kuyireba mu buryo bwihariye no kuganira n’abakinnyi bayo.
Uretse mu Rwanda, iyi filime izerekanwa no mu bindi bihugu birimo Côte d’Ivoire, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gabon, Guinée, Mali, Sénégal na Togo.
Mu karere k’Afurika y’Uburengerazuba, filime The Waiter yagiye ituma benshi bagaragaza ko bakunda uburyo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ishusho nyayo y’ubuzima bw’Umunyafurika.
Isimbi Alliance, umwe mu bakinnyi b’iyi filime, amaze kuba ikimenyabose mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika. Yashimwe cyane ku ruhare yagize muri The Waiter kubera ubuhanga n’ubushobozi bwo gukina yinjiyemo neza mu mwanya we, ibintu byatumye akundwa n’abafana b’iyi filime.
Iki gikorwa cyo kwerekana The Waiter i Kigali kizahuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abafana ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, n’abandi bafite inyota yo kwishimira uyu mukino uhanzwe amaso muri Afurika.
Biteganyijwe ko abazitabira bazagira n’amahirwe yo kuganira ku buryo filime nk’izi zishobora guteza imbere uruganda rwa sinema mu karere no ku rwego mpuzamahanga.