Florian Wirtz yagarutse mu biruhuko kandi ategerejwe i Liverpool mu gihe kitarenze amasaha 48 ngo akore ibizamini by’ubuzima. Ni amakuru yihariye yatangajwe hemeza ko uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yamaze kumvikana n’ikipe ya Liverpool ku byerekeye kwerekeza muri Premier League, aho azaba aje kongera imbaraga mu kibuga hagati.
Hashize iminsi 8 bivugwa ko Liverpool yifuza Wirtz, ariko kuri ubu birasa n’ibyamaze gufata isura ya nyuma. Inkuru zivugwa mu binyamakuru byegereye Liverpool, zirimo The Athletic na Sky Sports, zemeza ko Wirtz ashobora kugera mu Bwongereza bitarenze amasaha abiri kugira ngo ashyire umukono ku masezerano y’imyaka itanu.
Amakuru avuga ko impande zombi, Bayer Leverkusen n’iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool, zamaze kumvikana ku bintu byose bikenewe kugira ngo uyu mukinnyi w’Ubudage yerekeze muri Premier League.
Ibyangombwa byose by’amasezerano birimo imyirondoro, imishahara, n’uburenganzira bw’amashusho (image rights) byamaze gutegurwa. Icyari gisigaye ni ibizamini by’ubuzima ndetse no gushyira umukono ku masezerano.

Florian Wirtz ni umwe mu bakinnyi beza bavukiye mu Budage bitezweho byinshi. Yigaragaje cyane muri Bundesliga mu myaka ishize, aho yabaye umutima w’ikipe ya Bayer Leverkusen ndetse agafasha ikipe kugera ku ntego zitandukanye zirimo no kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2024.
Umutoza mushya wa Liverpool, Arne Slot, ngo yamaze kugaragaza Wirtz nk’umukinnyi wa mbere wifuzwa mu kibuga hagati.
Biteganyijwe ko azahabwa umwambaro ufite nimero 10, ikaba ari nimero isanzwe ihabwa abakinnyi bafite ubuhanga n’uruhare rugaragara mu mikino ya buri munsi.
Nubwo nta rugero rw’amafaranga ruratangazwa ku mugaragaro, amakuru yegereye isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi agaragaza ko Liverpool izatanga miliyoni zirenga 85 z’amayero kugira ngo ibone Wirtz. Iyo ni imwe mu masezerano ahambaye iyi kipe yakoze kuva yava ku buyobozi bwa Jurgen Klopp.
Niba ntakihindutse, Wirtz azatangira imyitozo ye ya mbere hamwe na Liverpool mu cyumweru gitaha, aho azahita yinjizwa mu ikipe izitabira irushanwa rya pre-season rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byemeza ko uyu mukinnyi ari mu mugambi muremure w’iyi kipe yo ku mucyeba wa Manchester United.
