Ikinyamakuru France Football cyo mu gihugu cy’Ubufaransa gitegura ibirori bikomeye bitangirwamo igihembo cya Ballon d’Or, igihembo gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wigaragaje ku rwego rwo hejuru ku Isi mu gihe cy’umwaka w’imikino.
Iki gihembo gifatwa nk’icy’icyubahiro gikomeye mu mupira w’amaguru, gihatirwa n’abakinnyi b’ibyamamare ku Isi hose.
Mu cyumweru gishize, France Football cyatangaje amakuru atunguranye avuga ko gishobora kongera gutanga igihembo cya Super Ballon d’Or, igihembo kidasanzwe kimaze gutangwa inshuro imwe gusa mu mateka y’umupira w’amaguru, ubwo cyaherekezaga icyubahiro cyihariye kuri Alfredo Di Stéfano mu mwaka wa 1989.
Uyu ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bakiniye ikipe ya Real Madrid ndetse n’igihugu cya Argentine.
Igihembo cya Super Ballon d’Or gitandukanye n’icy’Ballon d’Or isanzwe kuko cyo kigenerwa umukinnyi wafashije cyane umupira w’amaguru kurusha abandi mu buryo bwagutse, bushingiye ku bikorwa bye mu myaka myinshi, igitinyiro afite, intsinzi yagezeho ku rwego mpuzamahanga n’uruhare rwe mu guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu, France Football ntiratangaza igihe cyangwa aho ibi birori bizabera, ariko amakuru aravuga ko bishobora kuba mu minsi ya vuba, cyane cyane mu gihe ibihembo bya Ballon d’Or bizaba bitangwa.
Bimwe mu byamamare bishobora kuzirikanwa kuri iki gihembo harimo nka Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, ndetse na Zinedine Zidane kubera uruhare rwabo rukomeye mu mupira w’amaguru.
Kongera gutanga Super Ballon d’Or byatanga amateka mashya ndetse bikarushaho guha ishema abakinnyi babaye ibirangirire mu mupira w’amaguru, banagize uruhare rukomeye mu guhindura uyu mukino kuba ugezweho.
Byitezwe ko ibi bishobora kongera isura y’ibihembo bya France Football no guha icyubahiro gikomeye ba rwiyemezamirimo b’umupira bagaragaje impano idasanzwe.