Umuhanzikazi France Mpundu yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari intambara ya gisivile cyangwa ihohotera ridasanzwe riba mu muryango runaka, ahubwo ko yateguwe neza kandi igamije kurimbura Abatutsi. Yavuze ko iki ari ukuri kudakwiye kugorekwa na gato, kuko ari amateka y’ukuri akwiye kuvugwa uko yakabaye.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 07 Mata 2025, ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
France Mpundu yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakuraho aho abantu barira cyangwa bibuka gusa, ahubwo ikura iyo abantu bicecekeye, iyo batavuga ukuri, cyangwa se iyo bashyira imbere inyungu zabo bwite kurusha ukuri n’ubutabera.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi si intambara y’amoko, si ihohotera ryo mu ngo, si ubwicanyi bw’impanuka.
Yari gahunda ndende yateguwe kugira ngo Abatutsi barimburwe burundu. Dukwiye kuvuga ibi mu buryo butaziguye, kuko ni ukuri.”
Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda batibuka Jenoside kugira ngo baheranwe n’agahinda cyangwa mu rwego rwo guhora, ahubwo bibuka kugira ngo barinde amateka yabo, barinde aho igihugu kigeze ubu, ndetse banarinde ko amateka mabi yasubira ukundi.
France Mpundu yasabye urubyiruko kwitabira ibiganiro n’ibikorwa byo kwibuka, kuko aribo bafite inshingano yo gukomeza gusigasira amateka no kurinda ko ingengabitekerezo y’amacakubiri yazongera kugira ubuzima mu muryango nyarwanda.
Yabakanguriye kutajya impaka ku byaha byemejwe n’amateka n’ubutabera, ahubwo ko bakwiye gusoma, kumva no kumenya uko Jenoside yateguwe n’ingaruka zayo.
Yasoje asaba abantu bose, cyane cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, gukomeza kuba urumuri, bakarwanya urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose. Yagize ati: “Dufite inshingano zo kwibuka, gusigasira amateka, no kurinda ejo hazaza h’u Rwanda. Twibuke twubaka.”
