
Umunyamakuru usanzwe avuga ku bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage, Frank Gashumba, yatangaje ko umuhanzi w’injyana ya Afro-pop akaba n’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ari we Munyauganda wenyine ufite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Gashumba yasobanuye ko Bobi Wine yabigezeho ahanini bitewe n’uko yinjiye muri politiki y’igihugu nk’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyoboye abandi mu gukundwa cyane, ari ryo National Unity Platform (NUP).

Frank Gashumba yagize ati:
“Umuhanzi umwe rukumbi ufite izina rito ku rwego mpuzamahanga ni Bobi Wine, kubera ingaruka afite muri politiki.”
Ibi yabivuze agerageza gusobanura amagambo yari aherutse kuvuga ku mbuga nkoranyambaga yavugishije benshi, aho yari yavuze ko muri Uganda nta muntu n’umwe witwa icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Yakomeje ashimangira ko uretse Bobi Wine, abandi bose ari abantu bazwi gusa mu itangazamakuru.
Yagize ati:
“Muri Uganda, nta byamamare dufite. Dufite abantu bazwi gusa binyuze mu itangazamakuru.”
Mu kiganiro cyihariye kuri televiziyo, Gashumba yagaragaje uko we yumva icyo kuba umuhanzi mpuzamahanga bisobanuye. Yagize ati:
“Umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga ni uwujuza stade n’ahantu hanini mu bihugu by’i Burayi nko muri Canada, Ubudage na Suwisi. Abo ni nka Wizkid, Davido na Burna Boy.”
Yakomeje anenga abahanzi bo muri Uganda avuga ko nubwo bafite impano nziza, ibikorwa byabo ntibibarenga ngo bamenyekane ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:
“Abahanzi b’Abanya-Uganda bafite impano ku rwego rw’imbere mu gihugu gusa, ariko ntibagera ku rwego mpuzamahanga. N’iyo bagiye mu Burayi, baririmbira mu mazu matoya imbere y’Abanya-Uganda bahatuye.”