
Mu buryo butunguranye, Friedrich Merz, umuyobozi w’ishyaka ry’aba konservatifu mu Budage, yatsinzwe amatora yo kuba Chancelier, ubwo yitabiraga itora ryabereye mu Nteko Ishinga Amategeko (Bundestag), aho yasabwaga amajwi 316 muri 630 kugira ngo yemererwe kuyobora guverinoma nshya. Gusa, yabonye amajwi 310 gusa.
Ibi bibaye igihombo gikomeye ku muyobozi w’Ishyaka rya Christian Democratic Union (CDU), nyuma y’amezi abiri n’igice atsindiye amatora rusange y’igihugu. Nubwo Merz yari afite ubwumvikane bw’amashyaka ahuza umugambi n’irya Social Democratic Party (SPD) ryo hagati-ibumoso, bigaragara ko abadepite 18 bari bagaragaje ko bazamushyigikira bahisemo kutamutora.
Ibi byabaye uruvange rw’amateka rutigeze rubaho mu Budage kuva mu 1949, igihe igikorwa cyo gutora chancelier cyaburaga umusaruro wifuzwa ku nshuro ya mbere.
Ubusanzwe, Itegeko Nshinga ry’u Budage ntirishyiraho umubare ntarengwa w’inshuro zishobora gutorerwaho chancelier. Nyamara, niba nta bwiganze busesuye bubonetse, umukandida ashobora gutorwa n’ubwiganze busanzwe (simple majority). Bundestag ifite iminsi 14 yo kongera kugerageza gutora undi muyobozi – yaba Merz cyangwa undi mukandida mushya.
Mu gihe nta rindi tora ryahise riteganywa, icyari kimaze kumvikana mu Nteko ni urujijo rwinshi. Perezida wa Bundestag, Julia Klöckner, ngo yari ateganya irindi tora ku wa Gatatu. Ariko, Umunyamabanga Mukuru wa CDU, Carsten Linnemann, yavuze ko yizeye ko irindi tora ryaba rishoboka mbere y’uko uwo munsi urangira.
Yagize ati: “Uburayi bukeneye u Budage bukomeye, ni yo mpamvu tutagomba gutegereza iminsi.”
Iyi ntsinzi itarabonetse yafashwe n’impuguke mu bya politiki nk’igisuzuguriro gikomeye kuri Merz, cyane ko bivugwa ko byatewe n’abadepite bamwe ba SPD batanyuzwe n’amasezerano ya guverinoma mashya yasinywe ku wa Mbere. Nubwo amwe mu mashyaka yiyemeje kugirana ubufatanye na Merz, bamwe mu bagize SPD bagaragaje kutishimira iyo mikoranire.
Gutsindwa kwa Merz byatunguye benshi kuko byitezwe ko azatsinda bitunguranye, akajya guhura na Perezida Frank-Walter Steinmeier ngo arahirire uwo mwanya. Bivugwa ko Angela Merkel wahoze ari chancelier nawe yari yitabiriye iyo nama ya Bundestag kugira ngo arebe itora ribera aho.
Iki gikorwa cyatumye hatangira kugaragara ibibazo bishobora gutuma iyo guverinoma nshya itarangiza urugendo rwayo neza, ndetse bigakurura ibice mu bufatanye bw’amashyaka.
Ishyaka ritavugwaho rumwe na benshi, Alternative für Deutschland (AfD), ryungukiye kuri iyi ntsinzi idagezweho. Nyuma yo kwegukana 20.8% by’amajwi mu matora yo mu kwezi kwa Gashyantare, ryasabye ko habaho andi matora mashya. Umuyobozi waryo, Alice Weidel, yanditse kuri X (Twitter), avuga ko amatora yagaragaje ko “ubufatanye hagati ya konservatifu na SPD bubakiye ku nkingi zidahagaze neza, kandi abatora babwanze.”
Nubwo ibyo Merz yanyuzemo byafashwe nk’igisuzuguriro, mugenzi we bari bafatanyije mu ishyaka rya CDU ndetse yari yateguwe kuzaba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Johann Wadephul, yabwiye BBC ko “iyi ni inzitizi, ariko si ishyano.”
Yakomeje agira ati: “Turateganya gutora ku nshuro ya kabiri, kandi Friedrich Merz azongera kuba umukandida w’iyo guverinoma. Ndahamya ko azatorwa, akaba ari we Chancelier utaha.”
Muri gahunda isanzwe yo guhererekanya ubuyobozi mu Budage, kuri iki Cyumweru, ku mugoroba mbere y’itora, Olaf Scholz ucyuye igihe nk’umuyobozi wa guverinoma, yahawe icyubahiro binyuze mu birori gakondo bya gisirikare bizwi nka “Grosser Zapfenstreich”.
Merz w’imyaka 69 yari ategerejweho kwegukana amajwi, akajya kurahira imbere ya Perezida w’Igihugu nk’uko byari byarateguwe. Kuri we, kwicara ku ntebe ya Chancelier byari inzozi yaramaze igihe kinini arota kuzigeraho.
Ariko, kubera ko atabashije gutsinda, ubu araganira n’abo bafatanyije guverinoma niba bakomeza kwihanganira gutora ku nshuro ya kabiri, cyangwa niba bafata undi mwanzuro. Kugaragara k’iyi myitwarire mibi mu ntangiriro bishobora no gutera igice hagati y’abagize iyo guverinoma nshya.
Mbere gato y’itora, Merz yari yavuze amagambo yuzuyemo icyizere ubwo yasinyaga amasezerano y’ubufatanye n’andi mashyaka, agira ati:
“Ni inshingano yacu mu mateka kugera ku ntsinzi muri iyi guverinoma.”
Ubwumvikane hagati ya CDU n’ishyaka rya SPD bwari bufite amajwi 12 y’inyongera muri Bundestag. Ibi byari bifitanye ishingiro rikomeye ugereranyije n’iyari guverinoma ishingiye ku bufatanye bwa amashyaka atatu (traffic-light coalition) yagiye ahanuka mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize kubera amakimbirane yatewe n’ingengo y’imari ishingiye ku nguzanyo.
SPD, yari ari ishyaka rikomeye muri iyo guverinoma ishize, yaje kugwa mu matora, igahabwa imyanya ya gatatu mu majwi make ataraboneka kuva nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Ariko Merz yari yarijeje ko agiye kugarura u Budage bukomeye, bugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ubukungu butangiye kuzahuka.
Nyuma y’imyaka ibiri y’ihungabana ry’ubukungu, ubukungu bw’u Budage bwazamutse mu mezi atatu ya mbere ya 2025. Gusa, abahanga mu bukungu baraburira ko ubucuruzi mpuzamahanga bushobora guhungabana bitewe n’imisoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa bivuye mu Budage.
Ibipimo biheruka bigaragaza ko urwego rwa serivisi mu Budage rwagabanutse mu kwezi gushize, bitewe n’izamuka ry’ibiciro n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kugura bw’abaturage.