Umuhanzi Nyarwanda ugiye gukora bimwe mu bitangaza nkabyabindi byakozwe na Yesu Ikana, Rukundo Eli niyo mazina ye nyakuri yiswe na babyeyi be.
Uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina ry’ubuhanzi Fro Eli aratangaza ko agiye gupfubura umuziki Nyarwanda.
Impano yibitseho si ubuhanzi gusa dore ko asanzwe ari umubyinnyi w’injyana zitandukanye, uyu muhanzi yatangaje ko kubyina byamuteye ishyaka ryo gukora ibihangano bye.
Ku wa gatanu, taliki 6 Ukwakira azasohora indirimbo ye yise ‘Kare’,ni indirimbo yatunganyijwe n’umu producer witwa Dayton.
Fro Eli ugiye gusohora indirimbo.
Indirimbo ya Fro Eli ku wa gatanu, taliki 6 Ukuboza izaba yashyizwe ahagaragara.