Full Figure, amazina ye nyakuri akaba ari Nakangubi Jennifer, yatangaje igiciro kiri hejuru cyo kubyara kwe, akavuga ko kiri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kuri buri mwana.
Mu kiganiro yagiranye na Susan Makula, Full Figure yasobanuye ko abana be bitabwaho byihariye, kandi barererwa mu buryo bwuje agaciro n’icyubahiro gikomeye.
Yagize ati: “Ninjira mu cyumba cy’ibagwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, niyo mpamvu abana banjye bahenda. Bahenda kuva bavuka kugeza bakuze, kuko ni indabo zanjye.”
Yongeyeho ko kubyara ari inzira itoroshye kandi atajya afata nk’ibisanzwe cyangwa ngo ayihe agaciro gake.

Yatangaje ko yabyariye Bugolobi Medical Center, kandi ko ibijyanye n’ububabare n’ibikorwa byo kubyara byamutwaye nibura miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda.
Yunzemo ko n’iyo bageze ku ishuri, abana be bafatwa mu buryo budasanzwe.
Ati: “Abana banjye ntibajya bahanwa ku ishuri. Ni nayo mpamvu umugabo utifashije atashobora kuntwita.”