Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, G Tuff, umwe mu banyarwenya b’imena mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bye bikomeye nyuma yo gusangira ifi na Wamipango uzwi cyane ku izina rya Kasuku, akaba n’umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, mu kiganiro cyamubereye icya mbere mu mateka ye, doreko burya bwose basanzwe baziranye kuva mu buto bwabo.
Nk’uko G Tuff yabivuze, kuva yatangira kugaragara ku zindi channel mu biganiro bitandukanye, ntabwo yari asanzwe arya ifi mu gihe cy’ikiganiro, ariko kuri iyi nshuro byose byari bitandukanye.
Yagize ati: “Nagiye kenshi ku ma radio no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gutanga ibiganiro, ariko ni ubwa mbere ndiye ifi mu kiganiro. Kuri uyu munsi, nasanze urukundo n’icyubahiro bigaragarira mu buryo utunganyije ikiganiro, byatumye numva meze neza cyane.”
G Tuff usanzwe anarapa yavuze ko uburyo yakiriwe na Wamipango bwamushimishije, kuko atari ibintu bisanzwe mu itangazamakuru, aho akenshi abanyamakuru bareba gusa inkuru bashaka gutangaza, ariko ntibita ku buryo umushyitsi yumva yisanzuye yaba kubijyanye n’igifu.
Yongeyeho ko ubu bufatanye bushobora kuba intangiriro y’ibiganiro bishya by’urwenya, doreko yivugiye ko utabura amagambo mu gihe wariye.
Ibyiyumvo bikomeye ku bafana, bamwe bavuga ko “ifi yo kwa Wamipango itari ifi gusa, ahubwo yari isomo yatanze ku bakina umukino nk’iwo kwotsa agafi ntamafaranga bafite.” Wamipango nawe ntiyacitse intege, amusubiza mu buryo bw’urwenya agira ati: “Nta muntu ukwiye gusohoka kwa Kasuku ashonje. G Tuff yari akwiriye gusogongera ku ifi yacu!”
Uyu munsi G Tuff yagaragarije Kasuku Media ko ibyo guha umushyitsi agaciro, kumwakira neza no kumwumvisha ko afite agaciro, bishobora gutuma habaho ubusabane. Yashimiye cyane Wamipango ku buryo yamwakiriye, asanga ari ikimenyetso cy’uko urukundo n’ubusabane mu itangazamakuru bishobora guhindura uko abantu bumva ibiganiro, bikaba intangiriro y’amahirwe mashya ku mikorere n’ubufatanye mu bijyanye n’imyidagaduro.



 
			

 
							
 
							











 
							