Nubwo hari amakuru menshi yari amaze iminsi acicikana avuga ko uyu mukinnyi wa Arsenal ashobora kuba ari hafi yo kwerekeza muri Saudi Arabia. Ibi byose byamaganwe nโinkoramutima za hafi za Martinelli ndetse nโabo mu buyobozi bwa Arsenal, bavuga ko nta biganiro byigeze biba hagati yโimpande zombi.
Al Nassr, ikipe iri muri shampiyona ya Saudi Arabia ikunze kugura abakinnyi bakomeye, nta biganiro na bike baratangira ku bijyanye no kugura Martinelli.
Ahubwo, amakuru yizewe avuga ko iyi kipe iri kwibanda ku gushaka abandi bakinnyi bafite imyanya yo hagati byโumwihariko nka Martinelli.
Kugeza ubu, nta biganiro biri hagati ya Arsenal na Al Nassr ku bijyanye na Gabriel Martinelli, kandi nta nโikimenyetso na kimwe cyerekana ko haba hari ibyo bateganya. Martinelli we, nkโuko bitangazwa nโabegereye Arsenal, yibanze ku mushinga wa Mikel Arteta ndetse ashyize imbere intego zo gufasha iyi kipe kugera kure mu marushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.
Uretse Al Nassr, hari n’andi makipe yo mu Burayi nโahandi yifuzaga uyu mukinnyi wโimyaka 23, ariko kugeza ubu nta na hamwe ibiganiro byigeze bigera ku rwego rwo hejuru.
Martinelli aracyafite amasezerano yโigihe kirekire muri Arsenal kandi ni umwe mu nkingi za mwamba zifashwa mu kuyubaka.
Mu gihe abakinnyi benshi bakomeje kugana shampiyona ya Saudi Arabia bashakisha amafaranga menshi, Gabriel Martinelli arerekana ko we ashyize imbere umupira wโigihe kirekire nโumushinga wโubatsweho icyerekezo kurusha inyungu zโigihe gito.
Ibi bikaba byatumye yongera gukundwa nโabafana ba Arsenal, aho bamufata nkโumwe mu bakinnyi bโintangarugero bafite ubushake nโubwitange. Kugeza ubu rero, ibyavugwaga byose ku kuba Martinelli yaba agiye kwerekeza muri Al Nassr bifatwa nkโinkuru zidafite ishingiro, maze abavuga ko Arsenal izatakaza undi mukinnyi ukomeye ibyo byo ntibyari byatangazwa.

