Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke bwatangaje ko ku munsi wo ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 imvura nyinshi yari imaze iminsi ibiri iherekezwa n’umuyaga mwinshi yasize isenye amazu y’abaturage barenga 20, bamwe bakaba basigaye bari mu kababaro gakomeye nta nzu bafite zo kuraramo. Iyo mvura kandi yangije ibikoresho bitandukanye byo mu ngo, ikaba yasize abaturage benshi mu rungabangabo, aho bamwe batakaje byose.
Uretse amazu y’abaturage, iyo mvura n’umuyaga byangije n’ibyumba by’amashuri 14, ibisenge byayo bikurwaho n’umuyaga, bikaba byateje ikibazo gikomeye cy’uko abana bazakomeza amasomo muri ubwo buryo.
Abayobozi b’iyo Mirenge batangaje ko bari gukorana n’inzego z’umutekano n’iz’uburezi kugira ngo harebwe icyakorwa kugira abana bakomeza kwiga batabangamiwe n’ingaruka z’ibi biza.
Umuyobozi w’Umurenge wa Karambo yabwiye Kasuku Media ko kugeza ubu bari gukora urutonde rw’abaturage bose basenyewe kugira ngo babone uko bafashwa mu buryo bwihuse, ndetse hakaba hanashakishwa uburyo bwo gukusanya inkunga y’ibikoresho n’ibiribwa byo kubashyigikira mu gihe bagisubiza ubuzima ku murongo.
Yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya bubahiriza inama bahabwa zijyanye no kwirinda ibiza, zirimo kwimuka ahantu hashobora guteza impanuka, ndetse no kubaka inzu zikomeye zishobora guhangana n’imvura n’umuyaga mwinshi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwijeje ko buzakorana n’inzego zinyuranye kugira ngo abaturage n’abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ibi biza babone ubufasha bwihuse.

