Abaturage bagize imiryango 27 bo mu kagari ka Mukuyu, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, baravuga ko basenyewe amazu batabanje kubimenyeshwa, ubu bakaba bari kwangara ku muhanda hamwe n’abana babo. Aba baturage bavuga ko bari batuye muri ako gace imyaka myinshi, bakaba bari bafite icyizere ko ubuyobozi buzabafasha kubona ibisobanuro mbere y’uko basenyerwa, nyamara ngo byarabatunguye kubona amazu yabo asenywa nta na gahunda yabanje gutegurwa.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko icyababaje kurusha ibindi ari uburyo babuze aho bajya, ubu bakaba barara mu byatsi, abandi bakaba bacumbitse ku baturanyi, mu gihe abana babo barara bashyushye n’ubukonje bw’ijoro. Umwe muri bo yagize ati: “Ntabwo twigeze tubona inyandiko ituburira cyangwa itumenyesha gahunda yo kudusenyera. Byadutunguye, ndetse twatakaje ibintu byacu byinshi. Ubu turi mu nzira, abana bacu ntaho barara neza, turasaba inzego zibishinzwe kudutekerezaho.”
Abaturage kandi bavuga ko batigeze bamenyeshwa niba hari ingurane bazahabwa cyangwa niba hari ahandi bazimurirwa.
Bemeza ko aho bari batuye hari hashyizweho n’ibikorwaremezo nk’amashuri n’amavuriro hafi, bityo kuba barasenyewe batiteguye bibatera intimba ikomeye, doreko hashyirwaga ibikorwa remezo.
Bose basaba ko ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’izindi nzego bireba babafasha kubona aho kuba, byaba mu gihe gito cyangwa se bakishyurwa kugira ngo babashe kwiyubakira ahandi.
Umubyeyi umwe yagize ati: “Turasaba Leta kudushakira aho kuba doreko dukomeze kurara ku mihanda n’abana bacu bizakomeza guteza imbogamizi. Turashaka kubona ibisubizo birambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ntiburatanga igisubizo kuri iki kibazo, ariko abaturage bakomeje gusaba ko hagira igikorwa vuba na bwangu kugira ngo barindwe ingaruka zikomeye zirimo indwara, ubukene n’ibindi bibazo bishobora kubageraho.
