Abahanzi bose bo muri Uganda ni ab’iwabo gusa. Mbwira indirimbo n’imwe y’Umunya-Uganda ikinwa kuri radiyo cyangwa televiziyo yo muri Kenya. No mu birori bitandukanye cyangwa mu tubyiniro hano, dukina indirimbo z’Abanya-Nijeriya n’iz’ubwoko bwa Amapiano.
Mbwira umuhanzi n’umwe wo muri Uganda ufite indirimbo zicurangwa i Lagos, Cape Town, Johannesburg, Londres, Paris cyangwa muri California, nk’uko bigenda ku bahanzi b’Abanya-Nijeriya. Hirya no hino ku isi, Amapiano ni bwo bwoko bw’umuziki bwafashe isi yose. Ariko abahanzi bacu bo muri Uganda baracyari ab’iwabo gusa.
Gashumba yashimiye Eddy Kenzo, avuga ko ari we ugerageza gukandagira ku isoko mpuzamahanga rimwe na rimwe, ariko abigeraho ku bw’amahirwe gusa.
Kenzo hari igihe ajya mu ruhando mpuzamahanga, ariko ni amahirwe aba yagize. King Saha na we ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo nziza, ariko zigarukira imbere mu gihugu gusa. Indirimbo zabo ntizirenga Kibuye, Kyengera na Nateete.
Yakomeje avuga ko n’iyo abahanzi ba Uganda bagiye gutarama i Londres, babikorera mu gace ka East London aho Abanya-Uganda benshi batuye, ariko ntibataramire abanyamahanga mu nyubako nini nk’izo abaririmbyi b’Abanya-Nijeriya nka Burna Boy baririmbiramo.