Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugabo ukekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we nyuma y’ukutumvikana kwabereye mu kabari. Ababibonye bavuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane yoroheje, ariko uwo munsi byaje gufata indi ntera ubwo bari bari kumwe basangirira kamwe nkibisanzwe.
Bamwe mu baturage baturiye aho byabereye bavuze ko impaka zaturutse ku kinyobwa banywaga bombi rimw, doreko cyaje gukura ziba intandaro y’amakimbirane akomeye.
Mu gihe abandi bari bagerageje kubunga, umwe muri bo yahise asohokana umujinya ari wose, bituma yisanzura ubwo yatemaga urutoki rwa mugenzi we rwose .
Umwe mu baturage yagize ati: “Twabonye ibintu bimeze nk’ikinamico, kuko barimo bavuga amagambo asanzwe, hashize akanya gato tubona umwe ashatse kwerekana uburakari ku buryo bukabije. Twahise dutabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki bwaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane aterwa n’ubusinzi no gushakira ibisubizo mu nzira z’ibiganiro aho kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora guhitana ubuzima bw’abantu cyangwa kubasiga iheruheru.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, ndetse n’uburemere bw’icyaha bushinjwa ukekwaho guhohotera mugenzi we.
