Mu karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 20 Ukwakira 2025 nibwo hakomeje kuvugwa urupfu rw’umugabo waketsweho ubujura bw’inka, wishwe n’abantu bataramenyekana bamuteze bakamukubita ibyuma mu mutwe. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko uwo mugabo ari umwe mu bantu batatu bari bamaze kwiba inka y’umuturage, ndetse ngo bari banamaze kuyigurisha ku muntu utaramenyekana, mbere y’uko ayo mahano aba.
Nk’uko bamwe mu baturage babihamirije Kasuku Media, ngo aba bagabo bari bamaze iminsi bakora ibikorwa by’ubujura mu bice bitandukanye bya Gatsibo, ariko kuri iyo nshuro ntibahiriwe. “Nyuma yo kugurisha inka yari yibwe, nibwo hari abandi bantu bababonye batangiye kubirukankana, maze bafatamo umwe baramwica bamukubise imisumari mu mutwe,” nk’uko umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye yabivuze.
Uwo mugabo yahise apfa ageze ku kigonderabuzima cya Remera, aho yari yajyanywe kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze. Polisi yahise ihagera itangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’icyo bapfaga nyirizina.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kandi rigamije gufata abakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi. Yibukije abaturage kwirinda gufata amategeko mu biganza byabo, ahubwo bakamenyesha inzego z’umutekano igihe cyose babonye ukekwaho icyaha.
Abaturage basaba ko inzego z’umutekano zakaza irondo kugira ngo hirindwe ibikorwa by’ubujura bimaze gufata indi ntera muri ako gace, kuko ngo bimaze igihe bibahangayikishije cyane.
