Imiryango y’Abanya-Palestine ituye muri Gaza yongeye kwimurwa ku gahato, itazi aho yerekeza, nyuma y’uko igisirikare cya Isiraheli gitangaje ku wa Gatanu amabwiriza asaba abaturage kuva mu bice by’uburasirazuba bw’uyu mujyi, mbere y’uko hatangira ibitero bigamije kurwanya umutwe wa Hamas.
Abu Osama Bahar yabwiye Associated Press ko amaze kwimurwa inshuro 15 kuva intambara yatangira mu 2023. Kuri iyi nshuro, ntazi aho ajya hamwe n’abana be bato.
Ati: “Ni iki twakoze muri iyi si ngo tubibazwe? Turi abasivile gusa. Abenshi ni abagore n’abana bahunga.” Yavuze ko kubona aho bahungira bigoye cyane, kandi abantu baryama mu muhanda nta mashuka bafite.
Igisirikare cya Isiraheli cyatanze ayo mabwiriza mu gitondo cyo ku wa Gatanu, gisaba abaturage kuva mu duce twa Shajiyah, Turkman, Zaytoun, na Tuffah.
Nyuma y’amasaha make, cyongeye gutanga andi mabwiriza asaba ko abaturage bava mu bice bya Khirbet Khuza’a, Abasan al-Kabira, na Abasan al-Jadidah aho hashize igihe hiciwe abantu benshi ubwo Isiraheli yasubukuraga intambara ku wa 18 Werurwe.
Hari abari kugenda mu mihanda batwaye igikapu kimwe, abandi bikoreye imizigo, abandi babikurura n’intoki, cyangwa bifashishije amapikipiki.
Amer al-Reefy, wavugaga mu ijwi ryuje agahinda, yagize ati: “Turabinginze, mutugirire impuhwe. Twimuwe inshuro nyinshi cyane, ntituzi aho kujya.” Asaba umuryango w’Abisilamu ku isi yose kubagoboka.
