Abakurikiranira hafi iterambere ry’ikoranabuhanga by’umwihariko ubwenge buhangano (AI) bemeza ko Google yongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru, aho ubu ibarwa nk’ikigo cyizewe kurusha OpenAI mu maso y’abashoramari ku isoko mpuzamahanga. Ibi bibaye mu gihe AI irimo kwaguka ku muvuduko udasanzwe, igahindura imikorere y’ibigo bikomeye ku Isi.
Intandaro y’iri terambere ni modeli ya Gemini 3, yagaragaje umusaruro ushimishije haba mu mikorere yayo no mu nyungu igenera Google. Alphabet, ikigo gifite Google mu nshingano, cyatangaje ko ishoramari ryayo muri AI riri gutanga umusaruro ugaragara mu nzego zose, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga ryo kubika amakuru kuri internet.
Nk’urugero, inyungu ya Google Cloud yazamutseho 48% mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize, igaragaza ko abakiriya n’ibigo byinshi barushaho kwitabira serivisi zayo zishingiye kuri AI. Ibi byatumye Google itangaza ko izashora ari hagati ya miliyari 175$ na miliyari 185$ mu 2026, hagamijwe kongera ubushobozi no kwagura ibikorwa bya AI.
Ku ruhande rw’abakoresha, Gemini igeze ku bakoresha miliyoni 750 buri kwezi, ivuye kuri miliyoni 650 yariho mbere. Byiyongeraho, Google yagurishije impushya miliyoni umunani ku bakoresha Gemini yisumbuye.
Iri terambere ryagize ingaruka nziza ku migabane ya Google, yazamutseho hafi 36% kuva mu Ukwakira, mu gihe iy’ibigo bikorana na OpenAI nka Microsoft yagabanyutseho 20%, iya Oracle ikagabanukaho hafi 49%. Isoko ry’imigabane i New York (NYSE) rigaragaza ko Google ari yo mahitamo yizewe, mu gihe OpenAI ikomeje gutera impungenge abashoramari.















