Mu butumwa aheruka gutangaza ku mbuga nkoranyambaga, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yavuze ko Jay Z agomba kwishyikiriza Uganda agasaba imbabazi kubera gushyingiranwa na Beyoncé, umugore avuga ko ari uwe.
Iri tangazo ryatunguye benshi, cyane ko Beyoncé na Jay Z ari bamwe mu byamamare bikomeye ku isi, bazwiho kugira urukundo rukomeye rumaze imyaka irenga icumi.
Nubwo amagambo ya Gen. Muhoozi yafatiriwe nk’urwenya n’abatari bacye, hari ababonye ko ashobora kuba afite ubutumwa bwimbitse kuri politiki cyangwa ubusabane bw’ibihugu byombi.

Gen. Muhoozi ni umusirikare ukunze kugira imvugo zitavugwaho rumwe, akoresha cyane Twitter mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, zirimo politiki, ubuyobozi n’ibikorwa by’ingabo. Mu bihe byashize, yagaragaje gushimangira ubusabane bwa Uganda n’ibihugu bikomeye nka’Uburusiya , Ubushinwa, ariko ntibimubuza no kugira amagambo asekeje ku byamamare bya Amerika.
Mu gihe bamwe bafashe aya magambo ye nk’uburyo bwo gukomeza gukundwa n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, abandi bibajije niba nta butumwa bwa politiki buyihishe inyuma. Hari abemeza ko uburyo akoresha mu itumanaho ari bumwe mu buryo bwe bwo kwigarurira imbaga no gushimangira igitekerezo cye mu buryo butaziguye.
Mu gihe Beyoncé ataragira icyo atangaza kuri aya magambo, bamwe mu bafana be batangaje ko batunguwe ndetse basaba Jay Z kudaha agaciro iki gitekerezo.
Nyamara, ibi bisa n’ibihuje n’imvugo za Gen. Muhoozi mu bihe bitandukanye, aho yakunze kuvuga ku byamamare by’amahanga, agira uruhare mu biganiro bikomeye kuri Twitter.
Nubwo atagaragaje ko afite indi gahunda yerekeye Jay Z na Beyoncé, iyi mvugo yongereye ibiganiro kuri internet, byatumye abantu batangira kuganira ku bijyanye n’uburyo abayobozi bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ibitekerezo byabo no kuganira ku bintu bidasanzwe.
