Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zitazazitambika umutwe wa M23 mu gihe wafata icyemezo cyo kugaba igitero ku Mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu musirikare ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko UPDF nta gahunda ifite yo gukoma mu nkokora ibikorwa bya M23, ahubwo asaba uyu mutwe kwihutira kubikora, bitaba ibyo, ingabo za Uganda zikabyikorera.
Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yagize ati: “UPDF ntabwo izitambika M23 mu gufata Kisangani. Ariko ibyiza ni uko babikora vuba, naho ubundi tuzabyikorera ubwacu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, hagati y’ingabo za Uganda cyangwa umutwe wa M23, hari abazaba bageze i Kisangani.
“Mu cyumweru kimwe, M23 cyangwa UPDF izaba iri i Kisangani. Ku itegeko rya Yoweri Kaguta Museveni, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda.”
Aya magambo ya Gen. Muhoozi yongeye gutera impaka mu karere, aho bamwe bayafata nk’itangazo rishimangira ko Uganda ishobora kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
