
Umuhanzi w’Umunyarwanda General Benda yatangaje inzitizi yahuye na zo ubwo yakoranaga n’itsinda rya Diez Dolla, uko yasezeye kuri Isibo TV, n’amasomo akomeye yakuye muri ibyo bihe, agira inama abashya mu ruganda rw’imyidagaduro.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda, General Benda yagarutse ku ngorane zikomeye yahuye na zo ubwo yakoranaga n’abari bashinzwe kuyobora ibikorwa bya Diez Dolla, ibintu byamubujije gukomeza imishinga ye irimo n’amashusho y’indirimbo ye yise “Repete”.
General Benda yasobanuye ko indirimbo “Repete” yari igamije kumwerekana nk’umuhanzi ushoboye no kugaragaza impano ye yo kubyina. Gusa uwo mushinga w’indirimbo waje kudindira kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwa Diez Dolla.
Yagize ati:
“Bari ari bo bashinzwe kuyikurikirana. Urumva, Diez Dolla ni umuntu ukora inyuma y’ibyuma. Ntabwo twigeze tuvugana imbonankubone; najyaga mu biganiro n’abo mu buyobozi bwe. We ubwe yari hirya, njyewe ngirana ibibazo n’abo bayobozi be.”
General Benda yagaragaje ko iyi nkuru ari urugero rw’amasomo akomeye yakuye mu muziki, yerekana ko ubuyobozi butanoze bushobora kuba inzitizi ku iterambere ry’umuhanzi.
Yongeyeho ko nubwo ibi byose byamugoye, byamufashije kumenya uko azajya yitwara mu bihe biri imbere no gukorana n’abantu yizeye.
Asoza, General Benda yasabye abahanzi b’inkwakuzi kwitondera abo bakorana na bo, kumenya gusoma no gusobanukirwa amasezerano, ndetse no gutinyuka gutandukana n’ibintu bibabangamira iterambere ryabo.
Uru rugendo rwe rwerekana ko gutakaza umushinga umwe atari iherezo, ahubwo ari isomo ku rugamba rwo kugera ku nzozi.