Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagaragaje urukundo n’ubuvandimwe afitiye Abanyarwanda, abatumiye kuza kubasura muri Uganda muri ibi bihe by’ibiruhuko n’iminsi mikuru yegereje, birimo n’itariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwibohoye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter), General Muhoozi yagize ati: “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru y’ukubohozwa ku nshuro ya 31 n’ibihe by’ibiruhuko, mbatumiye n’umutima wanjye wose. Muze mudusure hano Uganda.”
Yakomeje yizeza amahoro n’umutekano, ati: “Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishimane n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu. Uganda ni iyanyu, murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde.”
General Muhoozi azwiho kugirana umubano udasanzwe n’u Rwanda, ndetse kenshi yagiye yivuga nk’umuvandimwe w’Abanyarwanda.
Ntibitangaje ko yigeze kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari “data wabo”, yongeraho ko ari umwe mu bo afatiraho icyitegererezo.
Mu kwezi kwa Mata 2023, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49, yayizihirije mu Rwanda, yakirwa n’umuryango wa Perezida Kagame mu birori byuje umunezero n’ubuvandimwe, bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gusubira ku murongo.
