Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC, igisirikare cy’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya AFC, General Sultan Makenga, yasuye umuhanda uri kubakwa n’uyu mutwe wa M23 uhuza intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, ni bwo uyu musirikare mukuru yageze i Nyabibwe muri Kalehe, ahari gukorerwa uwo muhanda, ibikorwa byawutangiye vuba aha.
Amakuru aturuka ahabereye uru ruzinduko avuga ko Gen. Makenga yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wungirije wa ARC, Bernard Byamungu Maheshe, hamwe n’Umuvugizi w’Ingabo za ARC mu byerekeye igisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Gen. Makenga yavuze ko ingabo za M23 zitandukanye n’iza FARDC, kuko M23 ari ingabo z’abaturage mu gihe FARDC izwiho kubica no kubasahura.
Yagize ati: “Ingabo za M23 zitandukanye n’iza FARDC. FARDC yo yica abaturage ikanabasahura, ariko M23 ni iza bo baturage, kandi ibaharanira iterambere.”
Ibikorwa byo kubaka uwo muhanda biri gukorwa na M23, bigamije koroshya urugendo hagati ya Kivu y’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rw’ibyiswe “Kivu Safaris”.
Ibi bibaye mu gihe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nawe aherutse kugera i Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Kikaya Bin Karubi, umujyanama wa Kabila akaba n’inshuti ye magara, aherutse gutangaza ko Kabila na M23 bahuriye ku mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, avuga ko ari ubutegetsi bw’igitugu.
Uruzinduko rwa Kabila rugamije kuganira n’abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ibintu bikomeje kuzamba mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga. Abanyamulenge baho baratabarizwa kubera ihohoterwa ribakorerwa n’ingabo z’u Burundi, iza Leta ya Congo, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR.
Kuri bamwe, uru ruzinduko rwa Gen. Makenga rufatwa nk’urwa gisirikare rugamije kwinjira mu rugamba no gutabara abaturage bari mu kaga, aho gufatwa nk’uru rw’igenzura ry’imihanda gusa.
