General Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yatawe muri yombi mu buryo butunguranye, bivugwa ko azira imikoranire n’umutwe wa politiki n’uwitwaje intwaro wa AFC/M23.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yatangiye gucicikana ku mugoroba wo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Abatangabuhamya batandukanye batangaje ko ubwo yafatanwaga, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirinda umukuru w’igihugu zari zagose urugo rwe ruherereye mu mujyi wa Kinshasa.
General Tshiwewe yahise ajyanwa ahantu hataramenyekana. Si we gusa wafashwe kuko bivugwa ko n’abandi bantu b’inkoramutima ze barimo Tambwe wari umwanditsi we, hamwe n’abasirikare bamwe bamurindaga, nabo batawe muri yombi.
Ibi byose bikekwa ko bifitanye isano n’ibiganiro bivugwa ko General Tshiwewe yagiranye kuri telefone na Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi b’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ririmo n’umutwe wa M23. Iri huriro rizwi cyane mu bikorwa byiyemeje kugera ku guhirika ubutegetsi buriho muri RDC buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Biravugwa ko iyo nama cyangwa ibiganiro byabo byabonetse binyuze mu gukurikirana imiyoboro ya telefone, ndetse bigahuzwa n’inkuru zitandukanye zagiye zivugwa mu minsi ishize, zagaragazaga umwuka utari mwiza hagati y’igisirikare n’ubutegetsi.
General Christian Tshiwewe, umaze igihe kinini ari mu nzego nkuru z’igisirikare cya Congo, yigeze kwizerwa cyane na Perezida Tshisekedi, byatumye agirwa umugaba mukuru w’ingabo. Ariko kuva ahinduriwe, ntibyigeze bisobanuka impamvu z’impinduka ze, bityo bituma hibazwa byinshi ku mibanire ye n’ubutegetsi buriho.
Nubwo nta tangazo ryemewe ryasohowe na Leta ya Congo kuri aya makuru, ibimenyetso bigenda bigaragara byerekana ko haba hari ihindagurika rikomeye muri politiki y’umutekano mu gihugu.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko iki gikorwa cyo guta muri yombi abayobozi bakuru b’igisirikare bashobora kuba ikimenyetso cy’uko hari amacakubiri cyangwa amayeri y’imbere mu butegetsi.
Hari ababona ko iyi dosiye ishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu, dore ko AFC/M23 yagiye itangaza ko ifite abantu bakomeye muri politiki n’igisirikare bayishyigikiye mu ibanga. Kuba General Tshiwewe yavuzwe mu mazina nk’uvuganye na Corneille Nangaa, biratanga ishusho y’uko hashobora kuba hari abakomeye imbere mu gihugu bafite imigambi ikomeye.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe n’aho General Tshiwewe azagezwa imbere y’ubutabera cyangwa niba azaburanishwa. Abantu benshi barimo n’abagize umuryango we, bari gukomeza gusaba ko habaho ubutabera buboneye ndetse no gutangarizwa aho afungiye, ku bw’uburenganzira bwe bwa muntu.
“Ni nde ushobora kwizerwa mu gihugu kirimo igitugu, itotezwa n’amatiku? Ese ni ukuvuga ko buri wese ugerageje kuvugana n’uwo batavuga rumwe na Leta, aba agiye gufatwa nk’umwanzi?” Aya ni amagambo y’umusesenguzi umwe wigenga wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera impamvu z’umutekano.
Bamwe bibaza niba iyi ari intangiriro y’igitutu gikomeye Leta igiye gushyira ku bantu bose bakekwaho kugirana imikoranire n’abatavuga rumwe nayo, cyangwa niba ari isomo ryo kwereka ko igisirikare kigomba kuguma mu murongo umwe udasobanya n’icyerekezo cya perezida.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazakorwa iperereza kuri iki kibazo, ariko abaturage benshi barasaba ko ibintu byose byakorwa mu mucyo, hatangwa ubutabera ku banyabyaha ndetse no ku bandi bashobora kuba barahohotewe nta bimenyetso bifatika.
