Umuyobozi mukuru wa Komine ya Kadutu, Byamungu Kazimiri, yarusimbutse igitero cy’icyitwa igisasu cya gerenade ubwo yari mu nama n’abaturage i Bukavu, umujyi uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iki gitero cyabaye ku wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ahagana saa tanu z’amanywa (11:00 a.m.), hafi ya Stade de Funu, aho iyo nama yari iyobowe na Bourgmestre wa Kadutu wemejwe n’ihuriro rya AFC/M23.
Amakuru avuga ko igisasu cya gerenade cyaturikiye hafi y’aho iyo nama yabereye, ariko abayobozi bari bayirimo barokotse nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Nyuma y’iturika, amakuru atangwa n’abari aho avuga ko byatewe n’agatsiko bikekwa ko gakora gashingiye ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, aho bivugwa ko kari kihishe hafi aho ubwo igisasu cyaturikaga.
Ariko Jaques Perusi wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, kuri ubu uri i Uvira aho yimuriye ibiro bye, we ashinja umutwe wa M23 ubwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati:
“Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 ni bo baturikije kiriya gisasu. Barashaka kwica abo bishyiriyeho.”

Mu minsi ishize, umujyi wa Bukavu ukomeje kugaragaramo imirwano y’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo, ishyigikiye Perezida Tshisekedi, by’umwihariko ikaba inashinjwa ibitero byabaye mbere muri Werurwe 2025, aho na bwo haturitse gerenade mu nama ya AFC/M23.
Kugeza ubu, nta mutwe urigamba icyo gitero gishya, ndetse n’ibyangiritse cyangwa abakomeretse ntibari bamenyekana. Biracyategerejwe ko inzego z’umutekano zitangaza uko byagenze ku mugaragaro.