Gigio Donnarumma, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani akaba n’umukinnyi wahoze akinira Paris Saint-Germain, yakoze imyitozo ye ya mbere hamwe na Manchester City mbere y’uko haba umukino ukomeye wa Manchester Derby uzahuza City na Manchester United. Ibi byagaragaye nk’intangiriro ry’urugendo rwe rushya nk’umukinnyi usanzwe afite izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Donnarumma yinjiye muri Man City nyuma y’igihe kirekire avugwa mu makipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, aho byavugwaga ko ikipe izamwegukana izaba yungutse umunyezamu ufite uburebure, ubunararibonye n’ubushobozi bwo gukiza ikipe mu bihe bikomeye.
Mu myitozo yabereye Etihad Campus, uyu munyezamu w’imyaka 26 yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bimuteye kwizerwa n’abatoza be bashya.
Umutoza Pep Guardiola yagaragaje ko yishimiye kubona Donnarumma, avuga ko ari umunyezamu ushobora gufasha ikipe mu mikino minini, cyane cyane muri shampiyona ya English Premier League no mu mikino ya UEFA Champions League. Abafana ba City nabo ntibatanzwe, kuko ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo by’uko ikipe yabo yabonye umukinnyi ushobora kubafasha kongera kwegukana ibikombe.
Umukino wa Derby utegerejwe cyane uzaba ari intangiriro ikomeye kuri Donnarumma, kuko ushobora gutanga ishusho y’uko azitwara mu gihugu gikunze gukoresha imbaraga n’umuvuduko mu mupira w’amaguru


.