Umuryango utuye mu Kagari ka Akaboti, Umurenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, uri mu marira n’agahinda nyuma y’uko ibiza byabasenyeye, bigatwara ibyo bari batunze byose. Uwo muryango uvuga ko kuva ibyago bibagwiririye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butigeze bubagoboka uko bikwiye ngo bongere gusubira mu buzima busanzwe, ibi biza byabateye ku munsi wejo hashize ku wa gatanu taliki 19 Nzeri 2025.
Umwe mu bagize uwo muryango yagize ati: “Inzu yacu yarasenyutse burundu, ibintu byose turabibura, abana baryama ku butaka nta buriri dufite. Twagerageje kwegera ubuyobozi ngo butwumve ariko kugeza ubu nta gikorwa gifatika turabona.”
Abaturage baturanye n’uwo muryango nabo bavuga ko ibiza byagize ingaruka ku miryango myinshi, nyamara ubufasha bukaba budahagije. Hari abemeza ko hari ubwo begereye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko bagasubizwa ko bagomba gutegereza izindi nzego zo hejuru.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, Gisagara iri mu Turere dukunze kugaragaramo ibiza byiganjemo inkangu n’imyuzure, bigasiga byinshi byangiritse. Abaturage basaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gucunga no gukumira ibiza kugira ngo batajya bahora mu ngaruka.
Uwo muryango wasenyewe urasaba inzego zibishinzwe, cyane cyane MINEMA ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, ko bagera aho batuye bakabafasha kubona aho kuba, ibikoresho by’ibanze n’ubundi bufasha bwihutirwa.
Nk’uko babivuga, ubu abana babo basibye ishuri kubera kutagira ibikoresho by’ishuri, ndetse no kuba bari mu buzima bugoye. Uwo muryango urasaba ko ubuyobozi bwakwihutira kubafasha kuko kuba mu buzima bumeze nk’ubwo ari nko guhora mu kaga.
