Umunyarwandakazi Gloria Buggie, umuhanzi ukorera umuziki muri Uganda, yashinje sosiyete zitanga ibihembo mu muziki muri icyo gihugu kuba zidafite ubutabera, anavuga ko atazongera kugira icyo asaba, ahubwo azategereza Grammy Awards.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kwimwa igihembo na kimwe muri bitatu yari ahataniye muri โZzina Awardsโ. Ibihembo bya โZzina Awardsโ biri mu byifashishwa muri Uganda mu guhemba abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye byโumuziki.
Gusa, Buggie yagaragaje kutanyurwa nโiyi gahunda, avuga ko itagira uburinganire, ndetse ko abatsindira ibihembo batabihabwa hashingiwe ku buhanga nโubushobozi ahubwo ku buryo babanye neza nโabategura ayo marushanwa.
Nyuma yโubu butumwa, abantu benshi muri Uganda baramwibasiriye, bamubwira ko ibirenze imiziki myiza atari ukwiyambika ubusa no kwifotoza mu buryo bubangamira umuco wa Uganda.
Bamwe mu bakunzi bโumuziki muri icyo gihugu bamusabye kwikosora, bakemeza ko impamvu atagira ibihembo ari uko ataremera kugorora umwuga we ngo yubake umuziki ufite injyana ihamye.
Nubwo yibasiwe nโabatari bake, bamwe mu bafana be bamushyigikiye, bavuga ko abahanzi benshi bagiye bagaragaza uko ibi bihembo bidatangwa mu mucyo, bigakorwa hashingiwe ku kimenyane aho kuba impano. Hari nโabamugiriye inama yo kudacibwa intege nโibihembo byo muri Uganda ahubwo agakomeza gukora umuziki ufite ireme, ku buryo azagera aho amahanga amwemera.
Ku rundi ruhande, abategura โZzina Awardsโ ntacyo baravuga ku byo Gloria Buggie yatangaje, ariko ibihembo byatanzwe bikomeje kuganirwaho nโabakurikiranira hafi umuziki wo muri Uganda.
Iyi nkubiri yatewe nโukuntu abahanzi benshi, si Buggie wenyine, bakomeje kuvuga ko ibi bihembo bitangwa hashingiwe ku zindi mpamvu zitari izโubuhanga.
Buggie we yahisemo kwirengagiza ibyo avuga ko ari ukutavogerwa kโubuhanzi bwe, yemeza ko atazongera kurwana no kubona ibihembo byโigihugu yakoreyemo umuziki, ahubwo azategereza amahirwe akomeye ku rwego mpuzamahanga nka Grammy Awards.
















