Mu myaka ya vuba, amakipe nka Tottenham Hotspur na Manchester United yakomeje kugaragaza ubushake bwo kuba ku isonga mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, Premier League. Nubwo buri kipe ifite amateka yayo n’imiterere itandukanye, hibazwa niba hari ihagaze hejuru y’indi mu buryo bw’imikinire, ibikombe n’icyizere cy’ejo hazaza yazo.
Manchester United, izwi cyane nk’ikipe ifite amateka akomeye, imaze kwegukana Premier League inshuro 20, harimo n’igihe cy’ubuyobozi bwa Sir Alex Ferguson.
Ifite kandi ibikombe bikomeye bya UEFA Champions League ndetse n’abakinnyi b’ibihe byose barimo Ryan Giggs, Paul Scholes na Cristiano Ronaldo.
Gusa kuva Ferguson yegura mu 2013, iyi kipe yakunze kunyura mu bihe bitandukanye, aho yagiye ihinduranya abatoza kandi igahura n’ibibazo byo kutitwara neza mu marushanwa.
Tottenham yo, nubwo itigeze itwara igikombe cya Premier League, imaze gutera imbere cyane mu myaka ya vuba, cyane cyane ubwo yari iyobowe na Mauricio Pochettino, ikagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2019.
Yashinze imizi ku bakinnyi bakiri bato bafite impano, nka Harry Kane (waje kugenda) na Son Heung-min, kandi ifite imikino isusurutsa abafana.
Mu buryo bwo kwitwara muri iyi minsi, Tottenham imaze kugaragaza imbaraga nshya, cyane cyane mu mikino ya 2024/2025, aho yitwaye neza kurusha Man United. Gusa Manchester United iracyafite izina rikomeye n’ubushobozi bwo kugura abakinnyi bakomeye.
Nubwo Manchester United ifite amateka n’ibikombe byinshi, Tottenham yagaragaje gukura no guhatana ku rwego rwo hejuru muri iyi minsi. Intsinzi y’iki gihe n’imitegurire y’ejo hazaza bishobora gusobanura byinshi ku mwanya buri kipe izahagararaho mu mateka.
Ese iri joro ku isaha y’isaa 21:00 niyihe kipe iribugaragaze ko iri hejuru yiyindi mu mukino wanyuma wa Europa League.
