Papa Francis yabivugiye mukiganiro n’abanyamakuru mu ndege muri Singapour arimo gutaha kuwa gatanu ubwo yararangije uruzinduko rwe rwiminsi 12 muri Aziya y’amajyepfo.
Papa yavuzeko abakandida mumatora kumwanya wa Perezida muri Amerika bombi barwanya Ubuzima, agira inama abanyagatolika batora bo muri icyo guhugu kuzahitamo ikibi cyoroheje mugihe bazaba batora mumatora ateganyijwe uyumwaka wa 2024 mukwezi kwa 11 (Ugushyingo).
Mumagambo ye Papa ntiyigeze avuga mwizina Harris cyangwa Trump, ahubwo yavuze kubijyanye no kudaha ikaze abimukira, bisa nkaho yakoje kuri Donald Trump, ndetse yanavuzeko ari icyaha gikomeye yanagereranyije n’ubwicanyi. Naho Kamala Harris we ahagaze kubijyanye no gukuramo inda. Ibi byose nibyo byatumwe Papa abivuga mumagamboye ati: “Bombi barwanya Ubuzima yaba uwirukana abimukira cyangwa yaba uwica impinja”