“Nta muntu uri kamara mu buzima bwanjye!” Ni amagambo yavuzwe na Micky ubwo yasubizaga Captain Regis nyuma y’amakuru ya Ag Promoter n’umukobwa wo muri Norway yatangaje. Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryongeye gususuruka nyuma y’iminsi micye, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiraga gucicikana amakuru y’ubukwe buteganyijwe hagati ya Igiraneza Pacifique, uzwi cyane nka Ag Promoter, n’umukobwa witwa Honorine uba mu gihugu cya Norway.
Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na Captain Regis, bamwe bavuga ko ari inkuru ishimishije y’urukundo yafashe indi ntera mu mahanga, abandi bakibaza uko byakakirwa n’abari basanzwe bazi amateka y’urukundo rwa kera rwa Ag Promoter na Micky, ukunzwe cyane mu myidagaduro mu Rwanda.
Micky yasubije mu magambo yuzuye amarangamutima mu gihe benshi bari bagifata nk’amakuru asanzwe, Micky yatunguye itangazamakuru asohora amagambo asa n’aho ari igisubizo ku bivugwa kuri Ag Promoter.
Ni amagambo yavugiye kuri live ku rubuga rwa Instagran, Micky yagize ati: “Hari igihe utwara imodoka ukabona amapine yarashaje kandi akenewe ko uyahindura. Rero iyo uhinduye ugashyiramo irindi, ntabwo biba bivuze ko rya rindi waryangaga.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kuyasesengura ku buryo butandukanye. Abenshi bibajije niba ari amagambo asanzwe cyangwa ari ubutumwa butaziguye bwagenewe Ag Promoter. Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba koko ayo magambo agereranya umusore bakundanaga nk’ipine rishaje, Micky aseka agira ati: “Izi ntoki zanjye murazibona? Hari impeta mubonaho? Bivuze ko ndi njyenyine, nta muntu uri kamara mu buzima bwanjye.” Ayo magambo yateye benshi kumva nk’aho ari amagambo yo kwishongora.
Mu magambo yuzuye agahinda n’amarangamutima, Micky yagaragaje ko mu rukundo rwe rwa kera yigeze gukunda by’ukuri, ariko byose bikaza kurangira ubwo yamenyaga ko uwo yakundaga yari afite umwana yigeze guhisha. Yagize ati: “Nizeye umuntu, ariko nyuma menya ko afite umwana. Byarambabaje cyane. Iyo umuntu akubeshye ku kintu gikomeye nk’icyo, urukundo rwose warumufitiye ruhita rushira.”
Amagambo ye yateye benshi kumva akababaro ke, kuko yerekanye ukuntu umuntu ashobora kubaho yizera urukundo ariko bikarangira ari ibikomere. Amashusho y’iki kiganiro yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, na YouTube, abantu batangira gutanga ibitekerezo byinshi. Abenshi bagaragaje impuhwe, abandi bashimira Micky kuba yirifashe ubwo yari mu bihe bigoye. “Micky ni umubyeyi w’umwana umwe, Ag Promoter nawe afite uburenganzira bwo gukunda, si icyaha gukunda uwushaka,”
Benshi bibaza niba koko ibyavuze byari ukuri cyangwa niba ari andi makuru yihishe inyuma y’ibi byose, gusa icyagaragaye ni uko Micky yahisemo kurekura akarimurori, ariko amagambo ye akagira uburemere bukomeye mu mitima y’abakunzi be. Ubutumwa bwa Micky ku bakunzi be mu gusoza ikiganiro, Micky yatanze ubutumwa bukomeye ku bantu bose bamukunda, abibutsa ko urukundo rugomba kubakwa ku kuri no ku bwizerane.
Yagize ati: “Uwo ukunda ashobora kugutera ishavu, ariko urukundo nyarwo ntirupfa, ruraruhuka gusa.” Yongeyeho ko “urukundo atari isiganwa, ahubwo ari urugendo rurerure rukeneye kwihangana.”
Ku rundi ruhande, Micky yasigiye abakunzi be ubutumwa bukomeye bwo gukunda bakitondera abo bizera, abibutsa ko “urukundo ni urugendo, si isiganwa.” Yasoje avuga ati: “Nta muntu uri kamara mu buzima bwa muntu, keretse Imana.”














