Hagati y’ikipe ya Chelsea na Liverpool hitezwe umukino ukomeye cyane muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League, uteganyijwe kuba ku isaha y’isaa 6:30 z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025. Ni umukino uza gukinirwa kuri Stamford Bridge, aho Chelsea irakira ikipe ya Liverpool, impande zombi ziteguye kugaragaza imbaraga n’uburyo bw’imikinire yabo.
Chelsea iri gushaka gusubira mu nzira nziza nyuma y’ibihe byari bigoye mu mikino ishize. Abafana bayo bitezwe kubona abakinnyi bashya ikipe yaguze bakomeza guhindura ibintu mu kibuga, cyane cyane ab’imbere bategerejweho gutsinda ibitego.
Umutoza w’iyi kipe Enzo Maresca yatangaje ko ari amahirwe akomeye yo kwerekana ko ikipe ye iri kurushaho gukura mu mikinire no kongera icyizere mu bafana.
Ku rundi ruhande, Liverpool nayo igamije gukomeza urugendo rwayo rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Mohamed Salah na Ekitike bitezweho kugaragaza ubuhanga bwo gusatira izamu, mu gihe umukino wo hagati ugomba kuba umusingi ukomeye wo kurwanya Chelsea iraba ikinira imbere y’abafana bayo.
Uyu mukino uraza gufatwa nk’uryoheye ijisho kubera uburyo aya makipe yombi akunda guhatana cyane igihe ahuye. Ni isuzuma rikomeye ku mpande zombi, kuko gutsinda uyu mukino bishobora kuzaha ikipe ishyaka n’imbaraga zo gukomeza guhatana ku rugero rwo hejuru.
Biteganyijwe ko abafana benshi hirya no hino ku Isi baraza kuwakira, kuko Chelsea na Liverpool zifite amateka akomeye mu mupira w’u Bwongereza, kandi guhangana kwazo kenshi gashoboka zitanga ibyishimo k’ubakunzi b’umupira w’amaguru kuko ziba zifite abakinnyi b’inararibonye mu guconga ruhago.
