Nyuma y’uko umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili ahuye n’ikibazo ibyuma bikamupfiraho ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo “Let’s Celebrate” cyabereye muri Mundi Center, byateje impaka n’amakimbirane ku mbuga nkoranyambaga hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi. Abakunzi b’uyu muhanzi bo bavuze ko ibyo byabaye ari ubushake bw’Abanyarwanda, ibintu byahise bitera impaka n’amagambo akomeye.
Nyuma yo gucukumbura iby’iki kibazo, hamenyekanye nyirabayazana w’ibyo byose. Umuyobozi wa Kigali Protocol, Joshua, ari nawe wateguye iki gitaramo, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko ari bo bazimije ibyuma bya Kirikou ku bushake, ashimangira ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Joshua yavuze ko mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera, Kirikou yari yamusabye kumushakira umuntu uzamucurangira (DJ). Niko byagenze kuko yamuhuje na DJ Drizzy, ariko ngo bageze mu Rwanda ntibabasha guhura ngo basezerane neza uko bizakorwa.
Amaze kubona ko batabashije guhura, Joshua yahisemo kumuha DJ Brianne kugira ngo abe ari we uzamucurangira, ariko Kirikou ntiyigeze amwoherereza indirimbo yagombaga gukoreshwa ku rubyiniro.
Nyuma yaho, byaje kumenyekana ko Kirikou yavuganye n’aba-DJ b’Abanyarwanda bakomoka i Burundi ariko bari bamaze iminsi mu Rwanda, bamwizeza ko bazamucurangira neza. Kirikou yahise abemerera, ndetse ku munsi w’igitaramo ari nabo baje ku rubyiniro bitwaje ibyuma byabo bwite.
Icyaje kubabaza benshi ni uko ubwo Kirikou yari agiye kujya ku rubyiniro, abo ba-DJ bahise bacomeka ibyuma byabo, ari nabyo byahise bipfa bitunguranye, Joshua yagize ati: “Kirikou ntabwo twari twamubujije gucuranga, ahubwo ni we wifuje kuzana aba-DJ be. Ibyuma byapfiriye kuri bo kuko bari bakoresheje ibikoresho byabo bwite batabanje kubihuza neza n’ibyari byateguwe.”
Yongeyeho ko ibyo abantu bakomeje kuvuga ko ari abayobozi b’igitaramo babimuzimirije ku bushake, nta shingiro na rimwe bifite, ahubwo ari amagambo y’abantu bashaka gusenya isura y’ibitaramo mpuzamahanga bikorerwa mu Rwanda.
Iki gitaramo “Let’s Celebrate” cyari cyahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Kirikou Akili, Ross kan, Bushali, Yampano, Gisa Cyinganzo, Davis D, Diez Dolla, Bwiza, n’abandi, cyabereye muri Mundi Center cyikitabirwa n’abantu benshi, nubwo icyo kibazo cy’ibyuma cyahungabanyije igitaramo mu minota mike.
Joshua yasabye abafana n’abakunzi b’umuziki kwirinda gukwirakwiza ibihuha, ashimangira ko ibibazo by’ikoranabuhanga nk’ibi bishobora kuba aho ari ho hose, kandi ko nta muntu n’umwe wari ufite umugambi wo kugirira nabi Kirikou Akili. Ati: “Dukunda umuziki n’ubuhanzi. Icyo dushaka ni ubufatanye, si ukwirengagiza cyangwa kwanga abahanzi bakomoka ahandi.”
Ubu byemejwe ko icyateye kuzima kw’ibyuma byakoreshejwe na Kirikou ari amakosa yo gucomeka ibikoresho hatabanje kugenzurwa neza, si ikimenyetso cy’ubushake cyangwa amacakubiri nk’uko bamwe babivugaga.
