Umutoza w’ikipe ya FC Barcelona, Hansi Flick, yagize icyo avuga ku gihembo cya Ballon d’Or aho rutahizamu muto Lamine Yamal yegukanye umwanya wa kabiri. Flick yashimangiye ko kuba umwana muto nka Yamal agera kuri urwo rwego ari isomo rikomeye rizamufasha gukura no kurushaho gukora cyane.
Mu magambo ye, Flick yagize ati: “Ibi ni isomo rimutera imbaraga mu myaka iri imbere, kandi Lamine yabyakiriye neza. Aracyari muto cyane ariko afite impano idasanzwe. Ndizera ko azabona amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or mu gihe cye.”
Lamine Yamal w’imyaka 18 y’amavuko akomeje guca uduhigo dukomeye muri ruhago y’i Burayi, aho amaze kuba umwe mu bakinnyi bakurikirwa n’imbaga y’abafana nyamwinshi.
Kuba yarabaye uwa kabiri mu bari bahataniye igihembo nyamukuru gihabwa umukinnyi ufite imibare myiza mu mwaka ‘Ballon d’Or’ byerekana urwego amaze kugeraho mu gihe benshi mu basore bakiri bato baba bagihanganye no kubona umwanya mu ikipe nkuru.
Hansi Flick yakomeje ashimangira ko Lamine Yamal akwiye kwitondera urugendo rwe kugira ngo akomeze agere ku rwego rw’abagizwe ibihangange n’amateka ya ruhago. Yongeraho ko impano yihariye ifite agaciro ariko igisumba byose ari uko Yamal afite imbaraga, icyerekezo ndetse n’umutima ukunda umupira.
Abafana ba FC Barcelona na Espagne bamufata nk’igihembo cy’ejo hazaza, ndetse benshi bemera ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazahindura amateka y’isi y’umupira nk’uko byagenze kuri Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo.

