Umutoza w’Umudage Hansi Flick, wahoze atoza Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage, yashyize ahagaragara amagambo yuzuye icyubahiro n’agahinda kuri mugenzi we Carlo Ancelotti, nyuma y’uko bamwe bamunenze ku mugaragaro.
Flick yavuze ko kubona abantu batubaha umutoza w’inararibonye nka Ancelotti atari ibintu byakwihanganirwa, kandi ko ibyo yakoze mu mupira bihagije kugira ngo ashimwe aho kunengwa.
Yagize ati: “Si byiza na gato kubona ibyabaye kuri Ancelotti. Real Madrid ifite umwe mu batoza beza cyane ku isi, umutoza wubashywe kandi w’intangarugero. Ni umuntu wubaha umwuga kandi ibyo yakoze birivugira. Akwiye icyubahiro kirenze uko bamwe bamufata.”

Uyu mutoza wahoze ahagaze neza mu mupira w’u Burayi, yavuze ko Ancelotti ari umwe mu batoza bafite amateka yihariye, kandi ko ibyo agezeho bidashidikanywaho. Yongeyeho ati: “Carlo yatsindiye ibikombe byose aho yagiye hose.
Ni umugabo w’inyangamugayo, kandi ibyo yagezeho bishingiye ku bushishozi, ubunyangamugayo, no gukorana ubuhanga.”
Flick kandi yavuze ko ahorana ishema iyo agiye guhura na Ancelotti, kuko ari umuntu w’icyitegererezo mu kazi k’ubutoza. “Mfite icyubahiro cyinshi cyane kuri we.
Ni iby’agaciro ku giti cyanjye kuzongera guhura na we muri Final ya Copa del Rey muri weekend. Ni umuntu wihariye ku buryo kumubona mu kibuga biba ari ishema.”
Yagarutse ku buryo Ancelotti yabaye icyitegererezo ku batoza benshi, abakinnyi, n’abafana by’umwihariko. Flick yavuze ko kuba Ancelotti amaze imyaka myinshi akora ku rwego rwo hejuru kandi agakomeza gutsinda, ari ikimenyetso cy’uko afite ubushobozi budasanzwe.

Yagize ati: “Ushobora kuba umutoza mwiza, ariko gutsinda bisaba byinshi. Ancelotti yabigezeho. Ni intwari y’umupira w’amaguru.”
Flick yashoje avuga ko adashidikanya ko Ancelotti ari umwe mu batoza b’ibihe byose. “Navuga ko Ancelotti ari umutoza udasanzwe. Yubatse amateka adasanzwe kandi azahora yibukwa mu mateka y’umupira.”
Uyu mugabo wavuzweho byinshi mu mateka ya Bayern Munich no mu Budage, yagaragaje ko guha agaciro abafite ibyo bagezeho ari ingenzi, ndetse ko umuco wo kunenga bidafite ishingiro ikwiye gucika mu mupira w’amaguru.