Inkuru y’akababaro yamenyekanye kuri uyu wa kabiri, aho Harerimana Abdul ‘Aziz’, umusore wamenyekanye cyane kubera urukundo rudasanzwe yakundaga ikipe ya SC Kiyovu ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi bw’impyiko.
Harerimana Abdul ‘Aziz’ yari umukunzi ukomeye wa ruhago, by’umwihariko akaba yari azwi nk’umwe mu bafana ba SC Kiyovu b’ibihe byose. Uyu musore ntiyari yagasibye imikino y’iyi kipe yaba iri mu rugo cyangwa hanze, akayishyigikira atizigama.
By’umwihariko, azibukirwa ku bw’ukuntu yari afite ibendera rya SC Kiyovu yahoranaga aho agiye hose, ndetse akamenyererwa no mu mikino y’Amavubi aho yakundaga kwigaragaza nk’umwe mu bafana bayo b’inkoramutima.
Nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we, Harerimana yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye uburwayi bw’impyiko. Bamwe mu nshuti ze za hafi bavuga ko yari amaze igihe agorwa n’iki kibazo cy’uburwayi, ariko agakomeza kugerageza kubaho ubuzima busanzwe, nubwo ubuzima bwe bwaje kurangira mu buryo butunguranye.

Abakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba SC Kiyovu ndetse n’ab’Amavubi, bakiranye iyi nkuru agahinda gakomeye. Kuri ubu, ubuyobozi bwa SC Kiyovu bwatangaje ko bugiye gutegura igikorwa cyo gusezera kuri Harerimana, nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ikipe yabo.
Mu butumwa bwihanganisha bwagiye butangwa, bamwe mu bakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana bagarutse ku rukundo uyu musore yakundaga ruhago Nyarwanda, bavuga ko azahora yibukwa nk’umwe mu bafana bitangiye ikipe ye.
Uburyo Harerimana yakundaga SC Kiyovu byari ibintu bidasanzwe. Yajyaga ku kibuga yambaye ibirango bya Kiyovu, akabwira buri wese ko iyi kipe ari ubuzima bwe.
Ndetse hari ubwo yitanga kugira ngo abashe kujya kureba umukino wa Kiyovu, bikagaragaza urukundo rwe rudasanzwe kuri iyi kipe.
Iyi nkuru ibabaje ikomeje guca igikuba mu bakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba SC Kiyovu n’Amavubi, bibaza uko bazongera kubona undi mufana ufite urukundo nk’urwo yakundaga ikipe ye. Abazi Harerimana bavuga ko yari umuntu witanga, urangwa n’urugwiro kandi wifuzaga ko ruhago y’u Rwanda iterambere.
Umuhango wo kumusezeraho uteganyijwe kuba mu minsi iri imbere, aho abafana ba SC Kiyovu, ab’andi makipe ndetse n’inshuti ze bazahurira hamwe ngo bamusezereho bwa nyuma. Harerimana Abdul ‘Aziz’ azahora yibukwa nk’umufana w’ikirenga, waharaniye iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu kuwuyigikira no kuwukunda urudashira.

