Nyuma y’iminsi 1,035 atakiri mu batoza bayo, Rayon Sports yongeye kumugirira icyizere Haringingo Francis Christian imusubiza ku mwanya w’Umutoza Mukuru. Ni amakuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bishimiye kongera kwakira uyu mutoza wari usanzwe umenyereye imiterere y’iyi kipe, bumugaragariza nk’umuntu uzi neza umuryango wayo ndetse ufite ubushobozi bwo kuyifasha kugera ku ntego zayo. Mu butumwa bwatanzwe, bagize bati: “Twishimiye kongera kwakira Haringingo Francis, isura dusanzwe tuzi kandi ifite amateka muri Rayon Sports. Ni nk’umwana ugarutse mu rugo.”
Haringingo agarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports, aho yari amaze iminsi ayitoza ndetse agaragaza akazi kagaragara. Ibiganiro byo kumugarura muri Rayon Sports byari bimaze iminsi bivugwa, aho benshi mu bakunzi b’iyi kipe bari bategereje kureba niba koko bizashyirwa mu bikorwa.
Byari byitezwe ko uyu mutoza atangira inshingano ze ku wa Mbere, gusa itangazo ryashyizwe hanze ryemeje ko yamaze gusinyira iyi kipe ku mugaragaro. Abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko kugaruka kwe bishobora kuzana impinduka nziza, cyane cyane mu mikinire n’umusaruro w’ikipe mu marushanwa ari imbere.
Kugaruka kwa Haringingo bishobora kuba intangiriro nshya kuri Rayon Sports ishaka kongera kwiyubaka no guhatanira ibikombe.
















