Ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bya nyuma byo kongera amasezerano y’umukinnyi wayo ukina inyuma, Harry Maguire, aho biteganyijwe ko azakomeza kuyikinira kugeza muri Kamena 2027, hakiyongeraho amahirwe yo kongera undi mwaka umwe kugeza mu 2028.
Amakuru yatangajwe na The Athletic agaragaza ko ibiganiro bigeze kure cyane, ku buryo impande zombi zishobora kumvikana mu minsi ya vuba.
Amasezerano Maguire yari asanzwe afite yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka, ariko ubuyobozi bwa Manchester United bugaragaza ko bumwizeyeho ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga.
N’ubwo mu bihe byashize Maguire yagiye anengwa n’abafana bitewe n’imikinire itarashimishije benshi, mu minsi ya vuba yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi w’ingenzi mu bwugarizi bw’iyi kipe yo mu Bwongereza. Ibi byatumye abatoza n’ubuyobozi bw’ikipe bongera kumugirira icyizere.
Gukomeza kwa Maguire muri Manchester United ni inkuru nziza ku bakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana, kuko bizafasha iyi kipe gukomeza kubaka ubwugarizi bufite uburambe. Ni icyemezo kigaragaza ko ikipe ishaka gukomeza gushingira ku bakinnyi bayo basanzwe, mu rwego rwo kongera guhatanira ibikombe bikomeye. Maguire ugiye kuguma mu ikipe ya Manchester United, aho azakomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rw’iyi kipe nk’uko byari bisanzwe.

















