Harry Maguire yashyize ubutumwa bwihariye kumbuga nkoranyambaga. Bishobora kumvikana nk’ibitandukanye bitewe n’uko ubusomye, ariko we yizera ko bikwiye kubw’abafana b’umupira w’amaguru n’abandi bose. Hashize iminsi micye atsinze igitego Anfield, aba intwari itunguranye ya Manchester United (kandi si ubwa mbere!). Ariko inkuru ya Maguire mu myaka yashize ikomeje kunyura abatari bake mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Biroroshye cyane kwibagirwa ibyo yanyuzemo kuva yagera i Manchester mu kipe ya Manchester United mu 2019, ubwo yagurishwaga ku mafaranga menshi cyane.
Ariko se, abakinnyi bo baba bafite aho bahurira n’amafaranga bishyurwa? Oya. Ibyo ni iby’amakipe. Abakinnyi si imashini ikoreshwa nyuma ntiyishyurwe; bakora uko bashoboye ngo bitware neza, ariko rimwe na rimwe ibintu ntibibahire.
Harry Maguire ntiyari afite uruhare na ruto mu mafaranga yaguzwe, ariko mu rwego rw’ihohoterwa, gutukwa, gusekwa, gutoneshwa ku mbuga nkoranyambaga rwari urw’agahomamunwa.
Tekereza umuntu buri cyumweru yakirwa n’ibitutsi bitandukanye gusa n’uko atitwaye neza mu kazi ke. Ibyo bishobora kuba ku muntu uwo ari we wese. Ariko kuri Harry, ibyo yahuye nabyo byari byinshi cyane, kandi ntari wenyine mu bakinnyi batitwaraga neza icyo gihe. Ariko we yabaye nk’intama y’ituro.
Ikibabaje, abagera kuri 50% mu bamuvugaga nabi cyane cyane abo mu mahanga, nta n’umukino wa Manchester United barebaga. Byari ibintu byoroshye: gufungura konti yawe, ukandika useka Maguire. Umupira w’amaguru ni ishyamba ryiza ariko rimwe na rimwe iyo bigeze k’uvugwa biramurenga.
Harry ntiyigeze ajya impaka. Ntiyigeze yitotombera ibitekerezo by’abamunenga k’ubijyanye n’imikinire ye. Yakoze cyane, akomeza gukora, atava ku ntego ye yo gukinira Manchester United ku rwego rushoboka.
Yambuwe ubuyobozi mu kibuga( capitaine ) yakomeje kwita ku ikipe, gufasha bagenzi be, no gutanga ijambo mu myitozo no mu mikino muri rusange.
Maguire ntabwo yari umukinnyi mubi icyo gihe ndetse na nubu gusa, niko siporo imeze. Ni isomo rikwiye buri mufana, buri mukinnyi, ndetse n’umuntu usanzwe. Nyuma y’igitego yatsindiye Anfield, yagize ati: “Ndishimye cyane kuko nkunda cyane iyi kipe kandi kuko byibura uyu munsi abafana bacu bishimye. Reka abantu bavuge. Reka bagutuke. Ntuzacogore ku nzozi zawe. Kora cyane. Tanga byose ushoboye, hanyuma uzasange ibyiza bigugitetegereje.”
