Mu Isi y’uyu munsi igendera ku muvuduko w’ikoranabuhanga, kubona ibikoresho bya electronic byizewe kandi bifite ireme si ibintu byo gufata nk’ibyoroshye. Ariko ku batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, hari igisubizo cyizewe Honore Shop, iduka rikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera serivisi nziza n’ibikoresho byujuje ubuziranenge ritanga.
Honore Shop iguha amahitamo atandukanye ajyanye n’ibyo ukeneye. Waba ushaka telefoni igezweho ifite camera nziza n’umuvuduko uri hejuru, cyangwa ushaka telefoni yoroshye igufasha mu itumanaho rya buri munsi, byose urabihasanga. Ku bakenera mudasobwa, haba ku banyeshuri, abakozi cyangwa abakora ubucuruzi, Honore Shop ibafitiye laptops zifite ubushobozi bugezweho, zibafasha gukora akazi kabo neza kandi mu buryo bwihuse.
Niba uri umukunzi w’imyidagaduro, televiziyo zigezweho ziboneka muri Honore Shop zizagufasha. Zifite amashusho asobanutse neza (HD na Smart TVs) n’amajwi meza atuma ureba filime, imikino cyangwa amakuru ubona bifite amashusho meza.
Ikindi kandi, Honore Shop ntigarukira ku bikoresho binini gusa. Hari n’ibikoresho byunganira ibindi nka chargers, earphones, power banks n’ibindi bikoresho byifashishwa buri munsi, byose biboneka ku giciro cyiza kandi cyorohereza buri wese kubigura.
Icyo abakiliya benshi bashimira Honore Shop ni uburyo bitabwaho. Abakozi baho bakwakira neza, bakagutega amatwi, bakakugira inama ishingiye ku byo ukeneye, bityo ukabona igikoresho gihuye neza n’ubushobozi bwawe n’ibyo ushaka.
Ushobora gusura iduka riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyangwa ugatumiza ukoresheje DM, ugahabwa serivisi yihuse kandi yizewe.
Niba ushaka ibikoresho by electronic byizewe, bigezweho kandi ku giciro cyiza, Honore Shop ni ho uhera urugendo rwawe rw’ikoranabuhanga.
















