Hoteli Château Le Marara, imwe mu mahoteli azwi mu Rwanda, kuri ubu yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma y’aho bivugwa ko yatanze serivisi mbi mu bukwe bw’akataraboneka bwa Uwera Bonnette na Hajj Shadadi Musemakweri, umukinnyi wa Gorilla FC.
Ubukwe bwabereye mu mujyi wa Rubavu, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku wa 13 Nyakanga 2025. Iki gikorwa cyari cyitezweho k,witabirwa n’abantu b’ibyamamare mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro ariko ibyabaye byarushije ibyo abantu bari biteze.
Abari bitabiriye ubukwe barimo Isimbi Model n’umugabo we w’umunyamahanga Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie hamwe n’abavandimwe be bahuriye mu itsinda bise “Mäckenzies”, nyirasenge wa Bonnette witwa Jeanine Noach, ndetse n’abandi banyacyubahiro baturutse mu mahanga, bose bagaragaje akababaro no kutanyurwa n’uburyo hoteli yitwaye muri ibi birori byari byateguwe ku rwego rwo hejuru.
Bamwe mu batangabuhamya bagaragaje ko ibiryo byatinze kugezwa ku bashyitsi, bimwe bikabageraho bitaryoshye, amazi n’imitobe bibura ku meza, ndetse bamwe mu bakozi ba hoteli bagaragara nk’abadafite imyitwarire iboneye.
Hari n’abagaragaje ko ibikorwa by’ikoranabuhanga nka micro n’amajwi byagize ibibazo mu gihe cy’ijambo ry’abageni, bituma ibirori bigaragara nk’ibidasobanutse neza.
Abasesenguzi mu by’ubukerarugendo batangaje ko ibi bishobora kugabanya icyizere abakerarugendo n’abandi bifuza kuhakorera ibirori muri iyi hoteli Château Le Marara, bityo bikaba ari igihombo gikomeye mu isura yayo no mu bikorwa byayo by’iterambere.
Ubuyobozi bw’iyi hoteli ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kubyo baregwa, ariko haracyategerejwe ijambo ryabo kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe.
Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abanyamahanga bakurikirana inkuru z’iyi hoteli barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko serivisi zatanzwe zidahwitse.
Umwe mu bagenzi waturutse muri Canada witabiriye ubukwe yagize ati: “Nari natekereje ko ubukwe bwa Bonnette na Hajj buzaba ari igitangaza, sinishimiye serivisi twahawe, byambabaje cyane.“
Iyi nkuru iri gutera impaka nyinshi, aho benshi bagaragaza ko ibigo byakira abantu bikwiye gushyira imbere serivisi inoze no kubaha abakiriya, cyane cyane mu bikorwa byihariye nk’ubukwe. Aho ibintu byapfubye ho, harimo no kuba bamwe mu bashyitsi basubiye iwabo batishimye.
Ikigaragara ni uko Château Le Marara igomba gukora ibishoboka byose mu gusana isura yayo no gusobanura ku mugaragaro uko ibintu byagenze. Bitabaye ibyo, hari impungenge ko izahomba bikomeye mu kwizerwa n’abakiriya ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo.